Edouce Softman yambitse impeta y’urukundo Nyinawumuntu Delice Rwiririza witabiriye Miss Rwanda 2020-AMAFOTO

- 28/08/2022 8:51 PM
Share:
Edouce Softman yambitse impeta y’urukundo Nyinawumuntu Delice Rwiririza witabiriye Miss Rwanda 2020-AMAFOTO

Umwe Mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muzika nyarwanda, Edouce Softman yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Nyinawmuntu Delice Rwiririza, bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Umuhango wo kwambika impeta uyu mukobwa wamutwaye uruhu n’uruhande, wabereye mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Edouce Softman yapfukamye asaba Nyinawumuntu kuzamubera umugore

Edouce Softman yatangarije InyaRwanda.com ko akunda Delice Rwiririza cyane dore ko urukundo rwabo rumaze igihe kinini, asobanura ko yamusezeranyije kumukunda akaramata. Ati:"Uyu mukunzi wanjye ndamukunda cyane, niyo mpamvu nahisemo kubimwereka mwereka inshuti ndetse n’umuryango ".

Nyinawumuntu Delice Rwiririza yitabiriye Miss Rwanda yabaye mu mwaka wa 2020, avamo ageze mu 10 ba mbere.


Urukundo rwa Softman na Nyinawumuntu rumaze igihe kirekire

Nyinawumuntu Delce Rwiririza yahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2020


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...