Kigali

MU MAFOTO 40: Abahanzi n’abandi bazwi mu myidagaduro bifatanije na Meddy mu gushyingura umubyeyi we

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/08/2022 21:48
1


Bamwe mu bahanzi, abanyamakuru n’abandi bazwi mu myidagaduro mu buryo bumwe cyangwa ubundi, inshuti n’abavandimwe baje gufata mu mugongo Meddy n’abavandimwe be babiri mu gushyingura umubyeyi wabo uherutse kwitaba Imana.



Bamwe mu baje kwifatanya na Meddy n’abavandimwe be harimo Bruce Melodie, Muyoboke Alex, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, Gerard Mbabazi, David Bayingana n’abandi.

Mu masaha ashyira saa tanu z’amanywa nibwo imihango yo guherekeza no gusezeraho bwa nyuma Cyabukombe Alphonsine, umubyeyi wa Meddy [Mama we] yatangiye kuri The Ice Café i Kanombe ahari hateraniye abantu benshi biganjemo inshuti za hafi z’uyu mubyeyi n’abana be 3.

Muri abo harimo n’abahanzi bagenzi ba Meddy bamubaye hafi kuva ku ntangiriro kugera ku musozo w’umunsi ukomerera buri umwe wo kubura umuntu by’umwihariko uwakwibarutse. Ubwo amasengesho no gusezera byari bimaze iminota micye bitangiye, K8 Kavuyo, Mama we n’abavandimwe be bahageze.

Hashize akanya gato umuhanzi Bruce Melodie na we arahagera, gusa imvura nayo yakomeje kuba nyinshi ariko ntibyabujije umuhango gukomeza. Amasengesho ahumuje abari aho bose igitonyanga berekeza i Rusororo, ahakomereje imihango nyirizina yo gushyingura Cyabukombe Alphonsine.

I Rusororo hakaba hari abandi bantu bategereje barimo n’abahanzi n’abandi bazwi mu myidagaduro, n’abandi bagiye baza nyuma harimo Uncle Austin, Christopher Muneza, Zizou Al Pacino n’abandi.

Hari kandi n’abandi bazwi mu myidagaduro yaba mu itangazamakuru no mu ishoramari ryayo nka Mushyoma Joseph [Boubou], Muyoboke Alex, David Bayingana, Dj Diallo kimwe na Luckyman Nzeyimana.

Ubwo umuhango wo gushyingura mu cyubahiro umubyeyi washyirwagaho akadomo, aba bose bakaba berekeje kuri The Ice Café i Kanombe ahari n’abandi baje gufata mu mugongo umuryango wose wa Cyabukombe Alphonsine, by’umwihariko abana asize aribo Christian, Meddy na Ange.

Mu bari aho umuhango wo kuraba wabereye bandi bazwi barimo Liza Kamikazi, Lil G na Miss Aurore Kayibanda. Mu gusoza bose bakaba bagiye basuhuzanya na Meddy bamwihanganisha, na we ukabona ko n’ubwo agahinda katabura ariko yishimiye kuba bahabaye kubwe.K8 Kavuyo, Mama we n'abavandimwe be baje guherekeza umubyeyi wa MeddyBruce Melodie yifatanije na Meddy ku munsi wo gushyingura umubyeyi we Christopher Muneza yifatanije na MeddyAbahanzi barimo Uncle Austin bahagarariye abandi gushyiraho indabo

Dj Diallo, Muyoboke Alex na David Bayingana bifatanije na Meddy n'abavandimwe be guherekeza umubyeyi wabo Lil G yafashe mu mugongo Meddy

Si ibihe biba byoroshye kubura umubyeyi Luckman Nzeyimana yatabaye Meddy Meddy yagerageje gukomera Meddy yashimye Christian Mushiki wa Meddy witwa Ange Meddy asuhuza Mushyoma wari mu baje kubafata mu mugongo Jerard Mbabazi yaje kwifatanya na Meddy Derrick usa na Meddy na we yari yaje kumufata mu mugongo

Ubwo ibikorwa byo gushyingura byari bihumuje i Rusororo Meddy ajya mu modoka

Umwe mu baririmbyi bayoboye umuhango mu buryo bw'indirimbo

AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyirora judithe 2 years ago
    yoo pole kbx irihuko ridashira pe meddy



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND