RFL
Kigali

#KwitaIzina: Umunya-Senegal Youssou N’Dour ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/08/2022 20:33
0


Umuririmbyi w’umunya-Senegal Youssou Madjiguène Ndour ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizasoza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ugiye kuba ku nshuro ya 18.



Umuhango wo Kwita Izina uzaba ku wa 2 Nzeri 2022 mu Karere ka Musanze mu Kinigi, imbona nkubone nyuma y’imyaka ibiri yari ishize uba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Uyu muhango uzaherekezwa n’igitaramo ‘Gala Night Kwiza Izina’ kizaba ku wa 4 Nzeri 2022 kizabera mu Intare Conference Arena, aho cyatumiwemo Youssou Ndour wo muri Senegal.

Abana b’ingagi 20 nibo bazitwa amazina mu muhango uzabera mu Mudugudu wa Nyagisenyi Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi.

Kuva umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi watangira, abana 354 bamaze kwitwa amazina.

Uyu muhango uhuza ibihumbi by’abantu, barimo abayobozi, ibyamamare, abaturage n’abandi baba bacyereye kwihera ijisho uyu muhango unyura benshi.

Mu bihe bitandukanye, uyu muhango wagiye usozwa n’igitaramo gikomeye cy’abahanzi. Kuri uyu nshuro hatumiwe umuririmbyi Youssou Ndour.

Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ukina filime akaba umucuruzi n’umunyapolitike ukomeye muri Senegal.

Yavukiye mu mujyi wa Dakar mu gihugu cya Senegal tariki 1 Ukwakira mu 1959. Atangira umuziki afite imyaka cumi n’ibiri akaba ari bwo yatangiye kuririmbana n’itsinda ry’abacuranzi b’ibyamamare bo muri Star Band bamamaye mu myaka ya 1970.

Mu myaka ya 1991 ni bwo Youssou N'Dour yafunguye studio ye ku giti cye maze mu 1995 aba ari bwo afungura inzu ifasha abandi bahanzi ‘record label’ yise Jololi.

Mu 1994 ni bwo Youssou N'Dour yashyize hanze indirimbo yamamaye ku Isi nzima yitwa 7 Seconds akaba yarayiririmbanye n’umuririmbyikazi w’umunya Sweden witwa Nene Cherry.

Youssou yanditse anaririmba indirimbo yaririmbiye igikombe cy’Isi mu 1998 cyabereye mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni indirimbo yakoranye n’umubiligikazi Axelle Red bakaba bari bayise ‘La Cour des Grands’.

Mu bijyanye na Politike uyu muhanzi yabyinjiyemo muri 2012, aho yiyamamarije kuba Perezida wa Senegal aho yari ahanganye na Abdoulaye Wade, icyakora ntiyaza kubasha gutsinda.

Nyuma y’amatora Youssou N'Dour yaje kugirwa Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo muri Mata 2012 muri Cabinet yari iyobowe na Abdoul Mbaye.

Youssou N'Dour yaje guhindurirwa inshingano agirwa Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Imyidagaduro umwanya yavuyeho tariki 2 Nzeli 2013 ubwo hari hamaze guhindurwa Minisitiri w’intebe hakajyaho Amina Toure, aha uyu muhanzi akaba yaragizwe Umujyanama wihariye wa Perezida ariko nanone ushinzwe kwamamaza igihugu hanze yacyo.


Youssou wamamaye mu ndirimbo zirimo 7 Seconds, Birima, Sama Yaye, Djino n'izindi ategerejwe mu gitaramo cyo gusoza umuhango wo Kwita Izina


Youssou N’Dour yamamaye ku isi nk’ikirangirire binyuze mu muziki wo bwoko bwa Salsa 

Imyiteguro y’umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 18 igeze kure mu Kinigi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND