Umuririmbyi w’umunya-Senegal Youssou Madjiguène Ndour ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizasoza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ugiye kuba ku nshuro ya 18.
Umuhango wo Kwita Izina uzaba ku wa 2
Nzeri 2022 mu Karere ka Musanze mu Kinigi, imbona nkubone nyuma y’imyaka ibiri
yari ishize uba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya
Covid-19.
Uyu muhango uzaherekezwa n’igitaramo ‘Gala
Night Kwiza Izina’ kizaba ku wa 4 Nzeri 2022 kizabera mu Intare Conference
Arena, aho cyatumiwemo Youssou Ndour wo muri Senegal.
Abana b’ingagi 20 nibo bazitwa
amazina mu muhango uzabera mu Mudugudu wa Nyagisenyi Akagari ka Nyonirima mu
Murenge wa Kinigi.
Kuva umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi
watangira, abana 354 bamaze kwitwa amazina.
Uyu muhango uhuza ibihumbi by’abantu,
barimo abayobozi, ibyamamare, abaturage n’abandi baba bacyereye kwihera ijisho
uyu muhango unyura benshi.
Mu bihe bitandukanye, uyu muhango
wagiye usozwa n’igitaramo gikomeye cy’abahanzi. Kuri uyu nshuro hatumiwe umuririmbyi
Youssou Ndour.
Ni umuririmbyi, umwanditsi
w’indirimbo ukina filime akaba umucuruzi n’umunyapolitike ukomeye muri
Senegal.
Yavukiye mu mujyi wa Dakar mu gihugu
cya Senegal tariki 1 Ukwakira mu 1959. Atangira umuziki afite imyaka cumi
n’ibiri akaba ari bwo yatangiye kuririmbana n’itsinda ry’abacuranzi
b’ibyamamare bo muri Star Band bamamaye mu myaka ya 1970.
Mu myaka ya 1991 ni bwo Youssou
N'Dour yafunguye studio ye ku giti cye maze mu 1995 aba ari bwo afungura inzu
ifasha abandi bahanzi ‘record label’ yise Jololi.
Mu 1994 ni bwo Youssou N'Dour
yashyize hanze indirimbo yamamaye ku Isi nzima yitwa 7 Seconds akaba
yarayiririmbanye n’umuririmbyikazi w’umunya Sweden witwa Nene Cherry.
Youssou yanditse anaririmba indirimbo
yaririmbiye igikombe cy’Isi mu 1998 cyabereye mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni
indirimbo yakoranye n’umubiligikazi Axelle Red bakaba bari bayise ‘La Cour des
Grands’.
Mu bijyanye na Politike uyu muhanzi
yabyinjiyemo muri 2012, aho yiyamamarije kuba Perezida wa Senegal aho yari
ahanganye na Abdoulaye Wade, icyakora ntiyaza kubasha gutsinda.
Nyuma y’amatora Youssou N'Dour yaje
kugirwa Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo muri Mata 2012 muri Cabinet yari
iyobowe na Abdoul Mbaye.
Youssou N'Dour yaje guhindurirwa
inshingano agirwa Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Imyidagaduro umwanya yavuyeho
tariki 2 Nzeli 2013 ubwo hari hamaze guhindurwa Minisitiri w’intebe hakajyaho
Amina Toure, aha uyu muhanzi akaba yaragizwe Umujyanama wihariye wa Perezida
ariko nanone ushinzwe kwamamaza igihugu hanze yacyo.
Youssou wamamaye mu ndirimbo zirimo
7 Seconds, Birima, Sama Yaye, Djino n'izindi ategerejwe mu gitaramo cyo gusoza
umuhango wo Kwita Izina
Youssou N’Dour yamamaye ku isi nk’ikirangirire binyuze mu muziki wo bwoko bwa Salsa
Imyiteguro y’umuhango wo Kwita Izina
ku nshuro ya 18 igeze kure mu Kinigi
TANGA IGITECYEREZO