Umusizi Uwababyeyi Viviane yakuriwe ingofero nyuma y'umuvugo yise “Mfura ifubitse u Rwanda” yatuye Perezida Paul Kagame, urata ibigwi bye.
Uyu mukobwa usanzwe ari umunyeshuri, atuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, ni umwe mu bihumbi by’abantu
baganiriye na Perezida Paul Kagame mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri aka
karere kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.
Perezida Kagame yasuye Nyamasheke
nyuma yo gusura abatuye Akarere ka Nyamasheke n’abatuye Akarere ka Ruhango. Ni
mu rugendo rw’iminsi Ine ari kugirira mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba,
ruzasozwa kuri iki Cyumweru.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame
yibanze ku gusaba abatuye Nyamasheke kutemera imigirire y’abayobozi
babasiragiza aho kubakemurira ibibazo.
Umukuru w’Igihugu yaherukaga muri aka
karere muri Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida w’u Rwanda.
Yabwiye abatuye aka karere ko Leta
igiye gukora ibishoboka igakora imihanda ihuza aka karere n’utundi, kugeza
amazi n’amashanyarazi ku baturage, gukemura ikibazo cy’amanegeka n’ibindi.
Umusizi Uwabyeyi Viviane yazamuye amarangamutima ya benshi:
Uyu mwana w’umukobwa yavuze umuvugo
yise ‘Mfura ifubitse u Rwanda’, aho mu nyikirizo yawo aba avuga ati “Nagume ku
isonga yaradusobanuye”.
Mu muvugo we, avuga ko ntawahiga
Perezida Paul Kagame 'mu bo twumvise, mu bo twabonye no mu bo twabanye'.
Avuga ko Perezida Kagame ari impano
Imana yihaye Abanyarwanda, akaba umutoza mwiza.
Akomeza avuga uko Perezida Kagame
yahaye ijambo umugore, akumvikanisha ko ibyo byatumye umugore yisanga mu nzego
zose z'ubuzima, ariga kandi arayobora bigakunda.
Ati "Anayoboye neza Akarere kacu
[Yavugaga Meya Mukamasabo Appolonie ] mu miyoborore myiza ndetse n'ubukungu tugeze aheza tugufatiye
iry'iburyo."
Uyu mukobwa avuga ko kuva ku Mudugudu
kugeza ku Karere hose umuturage ahabwa ikaze, ntawikandagira. Akavuga ko i
Nyamashake bashikamye badashinyiriza.
Yavuze ko gahunda ya Girinka
yagaruriye icyizere ubuzima bwa benshi, akagaruka kuri gahunda y'ubwisungane mu
kwivuza, amazi meza, umuriro, gahunda ya Ejo Heza n'ibindi.
Anagaruka ku bigo by'imari na Banki
byegerejwe abaturage, benshi babasha gutera imbere kubwabyo.
Uwababyeyi yanagarutse ku bikorwa
by'iterambere nk'inganda 'tutigeze kugira tutarakugira'.
Avuga ko Perezida Kagame ari umutoza
mwiza. Kandi abahinzi bahawe inyongeramusaruro, ku buryo ntawe igisarurira mu
gipfunsi.
Yavuze ko u Rwanda rugeze aheza
hazira ivangura, himakajwe ubumwe n'ubwiyunge. Anumvikanisha ko u Rwanda rufite
umutekano 'tugeze aho tuwutwerera abatawufite bagatekana'.
Akomeza avuga ko Perezida Kagame
asezeranya kandi agasohoza bwangu. Yavuze ko Abanyarwanda bageze aheza.
Anagaruka ku kanyamuneza k'abarimu
baherutse kongererwa umushahara. Ati "Uri Uwacu. Turi abawe.
Byaratunganye."
Uyu mukobwa asaba Abanyarwanda
gukomeza kubaka u Rwanda, akavuga ko kuba hari abatangarira aho igihugu cyigeze
ari 'ikimenyetso cy'ibihambaye tuzageraho'.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo
Rwanda, Uwababyeyi yavuze ko yahisemo gutura uyu muvugo Perezida Kagame kubera
ko 'mubonamo ububyeyi, mubona ubudasa, mubonamo ubushobozi budasanzwe, mubona
ipfundo ry'iterambere'.
Uyu mukobwa abajijwe urwibutso rudasaza asigaranye kuri uru ruzinduko rwa Perezida Kagame i Nyamasheke, yagize ati "Ni umukoro ansigiye. Buri uko mpuye na Nyakubahwa Perezida [Si ubwa mbere bahuye] ansigira umukoro wo gukorana cyane ngo mwereke ko muteye ingabo mu bitugu kandi atari wenyine. Urugamba rwo guteza imbere abanyarwanda atarurwana wenyine. Natwe urubyiruko tufitemo uruhare."
Umusizi Uwababyeyi Viviane yatuye Perezida Kagame umuvugo yise “Mfura ifubitse u Rwanda”
Perezida Kagame yashimye Uwababyeyi Viviane wamutuye umuvugo. Mu nyikirizo y’uyu muvugo aba avuga ati “Nagume ku isonga yaradusobanuye”
Perezida Kagame yabwiye abatuye Nyamasheke ko Leta igiye gukora ibishoboka kugira ngo hakorwe imihanda, babone amazi meza, amashanyarazi n’ibindi
Ibyishimo n’akanyamuneza ku batuye Nyamasheke bongeye guhura na Perezida Kagame baherukanaga mu mwaka w’2017
Perezida Kagame yasbaye abatuye Nyamasheke kutihanganira abayobozi babasiragiza
Abahanzi Senderi Hit na Tuyisenge Intore bafashije Abatuye Nyamasheke gususuruka
AMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO