Umuryango wa Nkusi Thomas wagize izina rikomeye mu gusobanura filime, wagaragaje gahunda irambuye yo kumusezeraho bwa nyuma.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama
2022 muri Afurika y'Epfo aho Yanga yari amaze igihe abarizwa, hazaba umugoroba
wo kwizihiza ubuzima bwe.
Ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, umubiri we
uzagezwa ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo ahagana saa
moya za mugitondo, wakirwe n'abo mu muryango we n'abandi.
Ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, i Ntarama mu Murenge
wa Nyamatara, inshuti ze, abavandimwe be, umuryango we n'abandi bazahurira mu
mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe.
Umuryango we uvuga ko ku wa Mbere tariki 29 Kanama
2022, ari bwo Yanga azashyingurwa.
Yanga yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022
azize uburwayi bw'umwijima, aho yari arwariye muri Afurika y'Epfo.
Uyu mugabo yamamaye mu gusobanura filimi zari
zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 kugera muri 2013, umwuga we umuhesha
amafaranga menshi. Yamaze imyaka 10 akora aka kazi.
Ku wa 20 Gicurasi 2020, Yanga yabwiye Isimbi TV urugendo rwo gukizwa, nyuma y’uko Imana imugiriye ubuntu.
Yavuze ukuntu Imana yamusimbukije urupfu ubwo yari
arwaye kanseri iri ku kigero cya nyuma, agomba kubagwa bakamukuramo igifu-Imana
ikaza kumwiyereka agakira.
Ni ikiganiro cyarebwe n’umubare munini ahanini bitewe
n’inzira y’inzitane uyu mugabo wubatse yanyuzemo, yaratangiye no gutakaza
icyizere cy’ubuzima.
Yavuze ko yivurije mu bitaro bikomeye byo mu Rwanda no
mu mahanga, hose avugwa n’abaganga bakomeye rimwe na rimwe bakamubwira ko
bishobora kuzarangira nabi.
Muri iki kiganiro, avuga ko yashyize imbere isengesho
Imana iza kumwiyereka ayishikamaho, atangira kwamamaza ingoma y’Imana kuva icyo
gihe.
Ubuzima yanyuzemo ahanganye na kanseri bwavuyemo indirimbo “Garukira Uwiteka”, umuhanzi Naason yasohoye ku wa Kabiri tariki 04 Kanama 2020.
Umuryango wa Yanga wagaragaje gahunda yo kumuherekeza
TANGA IGITECYEREZO