Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'Umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Aimable Twahirwa yagaragaje umuririmbyi Dushime Burabyo Yvan [Buravan] nk’indashyikirwa mu ndangagaciro, byageze n’aho amugisha inama ku gusuka ‘dread’ hato adashinjwa kwica umuco nyarwanda yasigasiye mu nganzo ye.
Uyu muyobozi yabigarutseho ku mugoroba
wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, nyuma y’umuhango wo gushyingura
Buravan mu irimbi rya Rusororo.
Buravan yaherekejwe n’abantu amagana barimo
inshuti ze, abahanzi, umuryango we, abanyamadini, aba ambasaderi n’abandi.
Twahirwa yavuze ko bitoroshye kugira
icyo uvuga mu muhango nk’uyu, ariko ijambo ryiza ni ukubwira buri wese gukomera
mu bihe nk’ibi bitorohera umutima kubyakira.
Yisunze amwe mu magambo yavuzwe n’umubyeyi
wa Buravan, Michael Burabyo yavugiye mu mugoroba wo gusezera Buravan wabereye
muri Camp Kigali, Twahirwa yashimangiye ko Buravan ari umunyamuziki wabayeho
ubuzima butamenywa na buri wese.
Avuga ko kuba abantu ibihumbi n’ibihumbi
bahuriye mu muhango wo kumuhekereza, bigaragaza ibikorwa byamuranze no kugisha
inama.
Twahirwa yavuze ko nka Minisiteri
y’Urubyiruko n’Umuco ari abahamya b’uko ‘Buravan yari ahagaze neza mu
ndangagaciro twigisha buri munsi’.
Yungamo ati “Impamvu mubona twicaye
hano twese, impamvu mubona igihugu cyose cyahagaze, ni umuhanzi w’imyaka 27.”
Uyu muyobozi yavuze ko yasubije amaso inyuma,
yongera kujya muri telefoni ye areba neza ubutumwa yandikiranaga na Buravan
bifashishije urubuga rwa Whatsapp.
Yatanze urugero avuga ko muri
Gashyantare 2021, yakiriye telefoni ya Buravan amusaba kumuha umwanya
bakaganira, bemeranya isaha hanyuma bahurira kuri Milles Collines mu Mujyi wa
Kigali.
Twahirwa yavuze ko buri wese
yatungurwa no kumva icyo Buravan yamushakiraga, ku buryo n’uyu munsi iyo
abitekerejeho bimurenga.
Yavuze ko abahanzi bose baramutse
bagenjeje nka Buravan nta muntu wakongera kugira icyo abashinja.
Yakomeje avuga ko mbere y’uko ahura
na Buravan yari yamwandikiye amubaza niba yabonye ‘Dread’ yashyizeho, amubaza
niba ntacyo bitwaye.
Ati “Yabanje (yarabanje)
aranyandikira ngo ‘dread’ zanjye wazibonye? Urazivugaho iki? Kandi ntumbeshye
duhure tuganire. Tujya kuri Milles Collines kuganira nk’umuhanzi ufite ‘dread’.”
“Ni ukuvuga ngo yavuze (yaravuze) ati
Bwana Muyobozi w’umuco ninkora ‘dread’ bikagaragara nabi, reka mbanze
mbaze…ndamubwira nti urasa neza bitarabaho. Ashyiraho ‘dread’ yumva atababaje
igihugu. Mwumve icyo kintu… Niko byagenze.”
Twahirwa yavuze ko Buravan yamenye
gukora inganzo avomye mu murage, avomye mu muco, agendera mu ndangagaciro z’umuco
nyarwanda, kandi bimugira umuhanzi w’indashyikirwa mu muziki mu gihe cy’imyaka
isatira umunani yari amaze mu muziki.
Yavuze ko Buravan yari umuhanzi
wemye, umusore mwiza wumutse, byamufashije kuzenguruka Isi yose. Ndetse ko
ubwo yegukanaga Prix Découvertes RFI 2018, abantu bose yagiye amuhuza nabo
bacyeje ubuhange bwe n’imibanire ye n’abandi.
Twahirwa yasabye abahanzi bagenzi be gukora
bakurikije indangagaciro z’u Rwanda, nk’uko Buravan yabigenje.
Ati “Bahanzi ushobora gukora wambaye
neza, ushobora kuba uri ku mbuga nkoranyambaga zose zishoboka, ushobora kuba
abantu bakureba benshi ariko icyo uri cyose mukore mukurikije indangagaciro z’u
Rwanda nk’uko Buravan yabikoze. Ndabibasabye, ndabinginze, mukore nka Buravan.”
Yavuze ko Buravan w’imyaka 27 y’amavuko asize indirimbo zubakiye ku muco, wabibona mu butumwa yanyujije mu ndirimbo ze, uburyo yakoraga amashusho y’indirimbo n’ibindi bitandukanye, asaba abahanzi kumwigiraho mu rugendo rwe rw’umuziki.
Aimable Twahirwa yavuze ko Buravan yanze
gutatira indangagaciro z’u Rwanda, amubaza niba gusuka ‘dread’ ari ukwica umuco
Mu rusengero rwa EAR Remera niho habereye amasengesho yo gusabira Buravan
Byari amarira n'agahinda mu gusezeraho bwa nyuma umuririmbyi Buravan
Umuhanzi Juno Kizigenza
Amagana y'abantu barimo abahanzi, abanyapolitiki, abakinnyi ba filime, inshuti ze n'abandi baramuherekeje
Umuhanzi Andy Bumuntu n'umuraperikazi Ciney
Ange Tricia Niyonshuti [Umugore wa
Tom Close] na Butera Knowless [Umugore wa Ishimwe Karake Clement]
Umuryango we wagarutse ku buzima bwe, ubumuntu bwamurenze, ubusabane n'ibindi
Umuhazi Nel Ngabo ari kumwe na Igor Mabano uri imbere ye
Junior Giti uzwi mu basobanura filime mu Rwanda
Ababyeyi ba Buravan bamusezeyeho
TANGA IGITECYEREZO