RFL
Kigali

Niwe wari utwaye ifoto ye! Ibyo utari uzi kuri Chiffa Marty umukunzi wa Yvan Buravan biteguraga kurushinga-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/08/2022 11:45
0


Imana ni yo buhungiro bwacu n’ imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Aya ni amwe mu magambo agaraga muri Zaburi 46:2-3, byanditse ko ushobora kuyifashisha mu bihe bikomeye urimo.



Ubwo nahabwaga amakuru y’uko umukobwa witwa Chiffa Marty ari umukunzi wa Yvan Buravan, natangiye kumukurikirana ndetse mfata umwanya wo kumumenya neza, cyane ko nyirubwite Buravan nta hantu na hamwe yari yarigeze amutangaza.

Mu gukomeza gukurikirana uyu mukobwa nasanze ari umukobwa usabana ndetse ukunda no gutembera cyane ko mu bihugu amaze kujyamo ari u Rwanda, Ubudage n’ubwongereza nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu bigaragara ni umukobwa ufite ubwenge, ugendera ku mahame agira ati'' ntukabe umukobwa uhora ushyira amafoto kuri konti yawe ya instagram, werekana uri mu ma resitora ahenze, ugaragaza ko utajya utsindwa mu buzima,... Ba umugore w’ubwenge ufite intumbero y’ahazaza, urangije amashuri kandi ntugasohokane n’abagabo bakuze mu gushaka amafaranga, ahubwo ushake amafaranga yo guhindura isi.''

Nta gushidikanya ubwo imyidagaduro yo mu Rwanda yahuraga n’icuraburindi Yvan Buravan akitaba Imana, uyu mukobwa yagize agahinda gakomeye ndetse kugeza ubwo yananiwe kubyakira ko umusore bakundanaga yitabye Imana.

Umunsi ku munsi uyu mukobwa yakundaga kwerekana ibihe bikomeye ari kunyuramo yifashishije konti ye ya instagram, hakaba ubwo ashyizeho amafoto akayasiba, hakaba ubwo yerekanaga ibihe bikomeye yagiye agirana na Yvan Buravan akongera nabyo akabikuraho, ubona ko byamurenze.

Yifashishije konti ye, Chiffa yerekanye ubutumwa bwa nyuma bwa Yvan Buravan ubwo yamubwiraga ko amukunda kugeza gupfa, ndetse nawe yifashishije indirimbo ya JP Cooper, amubwira ko azahora amukunda cyane.

Chiffa Martin umukunzi wa Yvan Buravan yashenguwe

Nta makuru menshi azwi kuri uyu mukobwa Chiffa Marty, gusa ibigaragara ni uko ataba mu Rwanda ndetse ibihe bye byinshi abimara hanze y’u Rwanda, ndetse urukundo rwe na Buravan rukaba rwari rwarashinze imizi n’ubwo nta n’umwe wari warabitangaje.

Uncle Austin abinyujije kuri konti ye ya instagram yavuze amagambo akomeye kuri uyu mukobwa, avuga ko Buravan yari yarababwiye ibye byose.

Yagize ati’ “Twahumurije abantu bose usibye umuntu umwe… ... Umukunzi wa YB. Chiffa Nanze kuvuga izina ryawe mu ijoro ryakeye, ariko YB yagukundaga niyo mpamvu yatubwiye ibyawe. Birakugoye ndabizi neza. Imana igukomeze.’’

Chiffa yamwitaga Van

Mu bihe by’uburwayi bwa Yvan Buravan yakundaga kumva indirimbo 'Uko Ngusabira' ya Elie Bahati na Fabrice Intare batinya, ndetse ubwo yari agiye kwitaba Imana yasabye ko bayimushyiriramo. Niyo yatabarutse yumva.

lyi ndirimbo ikaba yaranaririmbwe mu muhango wo kumusabira, kumwizihiza, kumusezera no kumuha icyubahiro. Yvan Buravan kandi yitabye Imana yarabwiye mukuru we ko aramutse agize amahirwe agakira yareka bindi byose agakorera Yesu byeruye.

Amwe mu mafoto ya Chiffa umukunzi wa Buravan

Inshuti ye ariko babwiranaga byose, mu buhamya yatanze ikiniga kikanamurenga yavuze ko yari yaramubwiye ko nakira azahita akora ubukwe. Ati: "Ninkira nzahita nshaka." We n'inshuti bakaba bari baremeranije ko umwe azabera undi Parrain.

Yvan Buravan yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo aho abantu benshi baje kumuherekeza bwa nyuma mu muhango wakoranwe ituze, kandi ukanatangirwamo inyigisho zo kongera kwibutsa abantu ko urukundo ari rwo rufunguzo rw'ubuzima buboneye.

Ubutumwa bwa nyuma bwa Buravan kuri Chiffa

Chiffa na Buravan urukundo rwabo rwari rwarashinze imizi

Buravan atabarutse yiteguraga kurushinga na Chiffa

Chiffa niwe watwaye ifoto ya Buravan ubwo bajyaga kumushyingura

Ubutumwa bwa Uncle Austin kuri Chiffa

Chiffa yasibye andi mafoto yose ashyira kuri konti ye umutima umenetse










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND