Ahari ababyeyi bawe iteka bakubwiye ko kuruma (Kurya
inzara) ari bibi cyane ndetse barakwihanangiriza bakubwira ko ari umuco mubi, gusa nk’uko tubikesha ‘Journal of Pediatrics’ ntabwo ari bibi.
Abahanga bavuga ko ubwo mu gihe umuntu runaka ari kurya
inzara, aba ari kwibaza ikibazo gikomeye mu buzima bwe yifuza gukemura vuba
cyane.
Kuba umuntu yatekereza gukemura ikibazo afite ni byiza, ndetse no kuba yagira umwanya wo kubitekereza nabyo byiza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya inzara bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu, ndetse
bwemeza ko uyu muco mubi ushobora kugira ibyiza byinshi.
Ubushakashatsi bwanditswe muri Journal Pediatrics,
bwagaragaje ko abana barya inzara ndetse bakaba barariye ibikumwe cyane, baba
bafite amahirwe make yo kurwara indwara ya Allergie mu minsi izaza mu buzima.
Kurya inzara bituma mikorobe zitagera mu mubiri
vuba, ndetse bigateguza umubiri kwakira no kurwana na mikorobe. Aha abantu barya
inzara bagirwa inama yo guhora basa neza mu biganza.
N’ubwo bimeze bityo rero, hari ingaruka zitandukanye
kuko ibiganza akenshi bikunda kuba bisaba kuba ufite amazi. Niba udakura intoki
ku munwa, usabwa kwitoza guhorana isuku.
Inkomoko: OperaNews