Dore ibyiza byo kuruma inzara zawe zo ku ntoki

- 25/08/2022 9:55 AM
Share:
Dore ibyiza byo kuruma  inzara zawe zo ku ntoki

Kuruma inzara zo ku ntoki bikunze kubangamira ababikora cyane, kandi bikabagora kubivaho cyangwa kubireka. Muri iyi nkuru uramenyeramo ibyiza byabyo.

Ahari ababyeyi bawe iteka bakubwiye ko kuruma (Kurya inzara) ari bibi cyane ndetse barakwihanangiriza bakubwira ko ari umuco mubi, gusa nk’uko tubikesha ‘Journal of Pediatrics’ ntabwo ari bibi.

Abahanga bavuga ko ubwo mu gihe umuntu runaka ari kurya inzara, aba ari kwibaza ikibazo gikomeye mu buzima bwe yifuza gukemura vuba cyane.

Kuba umuntu yatekereza gukemura ikibazo afite ni byiza, ndetse no kuba yagira umwanya wo kubitekereza nabyo byiza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya inzara bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu, ndetse bwemeza ko uyu muco mubi ushobora kugira ibyiza byinshi.

Ubushakashatsi bwanditswe muri Journal Pediatrics, bwagaragaje ko abana barya inzara ndetse bakaba barariye ibikumwe cyane, baba bafite amahirwe make yo kurwara indwara ya Allergie mu minsi izaza mu buzima.

Kurya inzara bituma mikorobe zitagera mu mubiri vuba, ndetse bigateguza umubiri kwakira no kurwana na mikorobe. Aha abantu barya inzara bagirwa inama yo guhora basa neza mu biganza.

N’ubwo bimeze bityo rero, hari ingaruka zitandukanye kuko ibiganza akenshi bikunda kuba bisaba kuba ufite amazi. Niba udakura intoki ku munwa, usabwa kwitoza guhorana isuku.

Inkomoko: OperaNews


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...