RFL
Kigali

MTN Rwanda na IHS Rwanda bageneye inkunga RTB, izafasha mu guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:25/08/2022 0:40
0


Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) ibinyujije mu kigo cyayo cya 'MTN Foundation' gitanga inkunga, yafatanyije na Sosiyete icunga ikanasana iminara y'itumanaho ya IHS Rwanda batera inkunga ikigo cy'igihugu cy'imyuga n'ubumenyingiro (RTB).



Kuri uyu wa Gatatu nibwo ku cyicaro gikuru cya 'Rwanda TVET Board' i Remera hasinyiwe amasezerano mashya y'ubufatanye hagati ya MTN Rwanda, IHS Rwanda ndetse na RTB, aho ibi bigo by'ubucuruzi byanatanze Sheki ya Miliyoni 100FRW azagurwamo Mudasomwa na Murandasi.

Aya mafaranga azagurwamo Mudasobwa magana abiri (200) zizahabwa abo mu bigo by'imyuga n'ubumenyingiro 'TVET',  ndetse na Interineti y'umwaka umwe izakoreshwa n'izo mashini.


RTB yakiriye Sheki

Umuyobozi Mukuru wa MTN Foundation, Mukarubega Zulphat, yavuze ko iyi ari gahunda batangiye yo gufasha gahunda ya Leta yo kugendana n’ikoranabuhanga.

Ati “Dutanga mudasobwa mu mashuri kugira ngo tugire uruhare muri gahunda ya Leta iba yaremereye Abanyarwanda, cyane cyane nko mu ikoranabuhanga bahashyize ingufu.”

"Twatanze mudasobwa na murandasi mu mashuri kugira ngo abanyeshuri bige mu buryo bugezweho kandi babashe no kumenya icyo abandi babarushije kugira ngo bongere ubumenyi, bishimangire rya reme ry’uburezi twifuza.”


Zulphati (ibumoso) uyobora MTN Foundation

Umukunzi Paul uyobora Rwanda TVET Board yavuze ko iki kigo gifite gahunda yo gushyiraho icyumba cy’ikoranabuhanga muri buri shuri, iyi nkunga ikazabafasha kubigeraho.

Ati “Ubufashwa twahawe buzatuma tugira mudasobwa zigera kuri 200 zizajya mu mashuri atandukanye ya TVET. Ibyo twigisha muri tekinike n'ubumenyingiro, dukenera za mudasobwa kuko Porogaramu yose umunyeshuri yaba yigamo ifite aho bihuriye na mudasobwa.”

Yakomeje ati “Ibyo bituma dukomeza mu rugendo kuko turashaka ko amashuri yose agira ibyumba bya mudasobwa, ntabwo turagera ku 100% niyo mpamvu abafatanyabikorwa bacu bagenda badufasha kugira ngo buri shuri ryose ribe rifite icyumba cy’ikoranabuhanga, kirimo murandasi na mudasobwa nibyo bikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo buri munyeshuri abigiraho umwanya.”


Umukunzi Paul uyobora RTB

Eng. Umukunzi kandi yavuze ko mu Rwanda hari kubakwa amashuri 114 ya TVET asanga 451 asanzwe akora kandi yose akeneye kugira ibikoresho by'ikoranabuhanga, byumvikanisha ko inkunga yatanzwe ari intambwe ikomeye yatewe kugira ngo amashuri abone za Mudasobwa.

Ikigega cya 'MTN Foundation' gikoresha amwe mu mafaranga MTN Rwanda yunguka, kigatera inkunga gahunda zitandukanye za Leta zirimo Uburezi, Ubuzima, Ikoranabuhanga, Guteza imbere abagore n'ibindi byinshi.





Bishimiye ubufatanye



AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND