Kigali

Hari imashini igura Miliyoni 700! Nyuma yo kuzenguruka intara zigera muri 3, ubukangurambaga bwa ‘MENYA RFL’ bwageze i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/08/2022 13:03
0


Nyuma yo kuzenguruka intara zigera muri eshatu zirimo Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengerazuba, ubukangurambaga bwa ‘MENYA RFL’ bwageze Kigali, abanya-Kigali barinigura ku bibazo karahava.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2022 muri Kigali Convetion Center habereye ubukangurambaga bwa Menya RFL, bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Mayor w’umujyi wa Kigali.

Ni ubukangurambaga bwatangiye nk’ibisanzwe abayobozi bafata ibyo kurya bya mu gitondo (Breakfast), kugira ngo binjire muri ubu bukangurambaga bameze neza, cyane ko baba bazindutse.

Nyuma yo gufata ifunguro rya mugitondo abayobozi batandukanye binjiranye akanyamuneza muri ubu bukangurambaga bayobowe na Kigali Protocal, kompanyi ya mbere mu Rwanda mu bijyanye na Protocol, igenda ibereka ibyicaro, maze batangirana Morale yo ku rwego rwo hejuru yaterwaga na Tuyisenge Intore.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa maze avuga ko inshingano z’umujyi abereye umuyobozi ari ukwita ku baturage bityo ko n’ubu bukangurambaga bukwiye kugera ku baturage bose bakabasha gusobanukirwa.


Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yafunguye ubu bukangurambaga mu mujyi wa Kigali

Lt Col Dr Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), yagaragaje ko RFL yishimiye umusaruro uva mu muri ubu bukangurambaga ‘Menya RFL’ asaba abayobozi batandukanye kuba abigisha beza b’abaturage.

Umuyobozi mukuru wa RFL yavuze ko imbaraga leta y’u Rwanda yashyize muri iyi laboratwari ari nazo ishyira mu butabera, anakomoza ku mashini ya miliyoni 700 iri muri iyi laboratwari.


Umuyobozi wa RFL asobanura byinshi kuri ubu bukangurambaga

Dr Karangwa kandi yavuze ko ubu n’amahanga yamaze kurabukwa serivisi za Rwanda Forensic Laboratory kuko ibihugu byinshi ubu biri kubagana.

RFL itanga serivisi zitandukanye zirimo ADN (Gupima uturemangingo ndangasano); gusuzuma uburozi n’ingano ya alukoro mu mubiri; gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire n’izindi.


Inzego zishinzwe umutekano zari zihari ku bwinshi

Laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera imaze imyaka itanu itanga serivisi zitandukanye, kandi uzikeneye akazibona mu gihe kitarenze iminsi irindwi.


Hari abayobozi batandukanye 


Abayobozi batandukanye bafataga ikaramu bakandika kugira ngo bashyire impamba abaturage


Umuyobozi wa RFL yongeye guha umukoro abayobozi wo kujya gusobanurira neza abaturage asaba abashaka kuza gusura laboratwari ko imiryango ifunguye

Inzego zitandukanye z’abayobozi zari zateranye



AMAFOTO: Sangwa Julien inyaRwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND