Ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje mu gihugu cya Tanzania mu mukino wo gushaka tike y'igikombe cy'Afurika, cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN).
Ku
isaha ya saa 12:55 PM za Kigali, nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yafashe indege
yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho igiye mu mukino ubanza wo gushaka tike
y'igikombe cy'Afurika, cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN. Ni umukino
igomba guhuramo na Ethiopia ariko ukabera muri Tanzania, kuko Ethiopia nta
kibuga cyemewe na CAF ifite.
Haruna Niyonzima niwe kapiteni w'ikipe
Umutoza
Carlos Alós Ferrer yahagurukanye abakinnyi bose bagera kuri 25, nyuma yo
guhamagara abakinnyi 24 bakaza kwiyongeraho Tuyisenge Arsene wa Rayon.
Abakinnyi
bahagurutse:
Abanyezamu: Emery Mvuyekure, Ishimwe Pierre, Twari Fiacre
Ba
myugariro: Ganijuru Elie, Ndayishimiye Thierry, Bishira Ratif, Clement Niyigena
Rwatubyaye Abdul Ali Serumogo, Claude Niyomugabo, Samuel Ndizeye, Buregeya
Prince na Nkubana Marc.
Abakina
hagati: Mugisha Bonheur, Blaise Nishimwe, Haruna Niyonzima, Eric Nsabimana
Zidane, Ruboneka Jean Bosco na Niyonzima Olivier Seif
Abakina
imbere: Muhozi Fred, Savio Nshuti, Tuyisenge Arsène, Iradukunda Jean Bertrand,
Niyibizi Ramadhan, Dominique Ndayishimiye na Tuyisenge Jacques.
Amavubi
azakina na Ethiopia kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa 15:00, kuri sitade ya
Benjamin Mkapa yo muri Tanzania.
Rwatubyaye ari mu bakinnyi bajyanye n'ikipe
Niyonzima Olivier Saif
Amavubi aragera muri Tanzania saa 14:30 aho bazacumbika muri Holiday INN. Imyitozo yemewe ari nayo ya nyuma u Rwanda ruzayikora kuri uyu wa kane
Ganijuru Elie Ishimwe
Nkubana Marc
Nshuti Savio
Abatoza b'ikipe
TANGA IGITECYEREZO