Benshi muri twe biratugora kumenya filime nziza nshyashya wasanga kuri Netflix, twabatoranyirije zimwe muzigezweho kandi ziri gukundwa cyane.
1.
Never have I ever
Iyi filime yatangiye gusohoka muri 2020, muri uyu mwaka
basohoye ikindi gice cy’iyi filme iri mu bwoko bw’urwenya bita ‘teen comedy’
mu ndimi z’amahanga.
‘Kuba umukobwa w’imyaka 15 biragoye, cyane cyane ku mwana w’umuhinde uba muri America abana na mama we gusa’.
Niba ushaka filime isekeje kandi igaragaza ingorane z’ubuzima
nyazo ku mwana w’umukobwa uri muri iyo myaka, wareba iyi filime.
2.
The sandman
Iyi filime ni iyo muri uyu mwaka wa 2022, ikaba ari filime yo
mu bwoko bwa ‘fantasy’ bivuze ibintu kenshi bidakunze kubaho.
Iyi filime irimo kudapfa ‘immortal’, ibisimba, ama daimoni,
ibisimba bivuga, irimo ubusobe butangaje... niba ukunda ibi byose urakaza neza mw’isi
y’inzozi zawe.
Irimo aba sitari nka Tom Sturridge, Boyd Holbrook, Patton
Oswalt, Vivienne Acheampong, Gwendoline Christie, Charles Dance, Jenna Coleman,
David Thewlis, Stephen Fry n’abandi.
3.
Locke and key
Yakinwe kuva 2020 na n’ubu baracyasohora izindi. Ni filime ya ‘fantasy’ , nayo irimo ibintu utiteze ko byaba mu buzima busanzwe.
Abana bagerageza gukora ahahoze ari kwa papa wabo kugira ngo bahagurishe, ariko bagatangira kubona zimwe mu mfuguzo zibaganisha mu kumenya
ahahise ha papa wabo nabo bakamenya zimwe mu mbaraga bafite.
Ni film nziza wareba niba ukunda ubu bwoko bwa film
4.
Instant dream home
Ni ‘reality show’ bivuze ko atari ibyo baba bakina, ni ibiba
biri kuba mu buzima busanzwe berekana uko wakora inzu yawe igasa uko ubishaka.
Iyi filme irakunzwe kuko ifasha benshi kumenya uko bakora
inzu zabo zigasa neza uko babishaka.
5.
I just killed my dad
Iyi filme yakozwe na Skye Borgman, ni filme umwana Anthony
Templet avuga impamvu zitandukanye zamuteye kwica umubyeyi we.
6.
Day shift
Ni film yo muri 2022 irimo aba stari benshi nka Jamie Foxx,
Dave Franco, Karla Souza, Meagan Good, Natasha Liu Bordizzo, Snoop Dogg,... ni
filme iteye ubwoba kandi inasekeje, aho baba bahiga ama vampire.
Foxx aba ahiga ama vampire kugira ngo abone amafaranga yo gutuma
umukobwa we batamutwara, aba yaramubyaranye na Meagan Good.
Snoop Dogg aba ari inshuti ya Foxx nawe bahigana ama vampire.
7.
Uncharted
Ni filme yo muri uyu mwaka irimo aba stari batandukanye nka Tom
Holland, Mark Wahlberg, Sophia Ali, Tati Gabrielle, Antonio Banderas...
Biragoye gukunda filme nka uncharted kuko ni nk’izindi nka ‘the
mummy’, ariko abastari barimo batuma uyikunda aho Tom Holland akina nk’umujura , aho Nathan Drake akina nka mukuru we wabuze.
8.
Purple hearts
Filme y’uyu mwaka ni filme y’urukundo irimo aba stari nka Sofia
Carson, Nicholas Galitzine, Chosen Jacobs.
Aho Sofia amenya ko arwaye diabete kandi akazi akora
katamuha amafaranga ahagije yo kwivuza na Nicholas wanywaga ibiyobyabwenge cyera ajya mu gisirikare, ako afitiye ideni bamwe mubabimuhaga agomba
kubishyura bose bakumvikana gushakana kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura ariko
badakundana, bikazarangira bakundanye.
9.
Sing 2
Ni filme yo muri 2021 ikaba irimo aba stari nka Matthew
McConaughey, Reese Witherspoon, Scarlett Johansson, Bono... Ni comedy no gukora
umuziki, ikaba iri muri filme ziri gukundwa cyane.
10.
The informal
Ni filme yo mu bwoko bwa ‘thriller’ ni filme akenshi ziba
zari ibitabo kandi zirimo ibibazo byo mu buzima busanzwe, akenshi zigaragaramo n’ibyaha
byo kwica. Irimo aba stari nka Joel Kinnaman, Rosamund Pike, Clive Owen, Common,
Ana de Armas.
Iyi filme bohereza umukozi wa FBI muri prison kugira ngo aneke umwicanyi uba uri muri iyo prison.
Izo nizo filme 10 twari twabateguriye zigezweho, kandi nawe
wakunda kuri Netflix.
TANGA IGITECYEREZO