RFL
Kigali

MU MAFOTO 15: Bianca yashimangiye ko ari we nyiri ibirori mu myambaro myiza n'inseko iteye amabengeza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/08/2022 1:19
0


Ku nshuro ya kabiri ateguye ibirori yise "Bianca Fashion Hub", Umwamwezi Mugire uzwi nka Bianca yerekanye ko yafashe umwanya wo gutekereza ku guseruka. Yabihamije mu birori by'imideli byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali.



Uhereye ku mutwe, Bianca yari yogoshe mu buryo bugezweho ku nkumi nyinshi z’iyi minsi, arungisha umusatsi we amabara y’umutuku. Birumvikana mu maso ho ntawabitindaho kuko mbere yo kubyuka umukobwa w’iyi minsi abanza kureba aho ‘Make Up’ iri ntawasohoka atayiteye.

Ku matwi hariho amaherena asa n’urunigi rufatanye n’ikanzu rw’ibara rya kaki irabagira. Ikanzu yaserutse yambaye isa n’ibara ry’umukara ifite mu mpande ahazwi nko mu mataye mu kinyarwanda cyiza. Inkweto Bianca yaje yambaye ni ndende cyangwa izihagaze z’ibara ry’icyatsi.

Uyu munyamakurukazi wamaze kwinjira neza mu ruganda rw’imideli nka rw’iyemezamirimo mu mpande zose, ni we umaze iminsi yarihariye urupapuro rwa mbere rw’ibinyamakuru byinshi havugwa ku birori bye by’imideli.

Ibi birori byahagurukije benshi mu byamamare byo muri East Africa nka Hamissa Mobeto, Eddy Kenzo, Sheila Gashumba, Abryanz n’abandi batandukanye.

Bianca yari yambariye ibirori bye 


Bianca Fashion Hub ibaye ku nshuro ya kabiri

Bianca yari yambaye ikanzu nziza


Akanyamuneza kari kose kuri Bianca 

Bianca cyangwa umwite nyiri ibirori


AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND