RFL
Kigali

Ubwiza bwahuye n’umwambaro! Uko Hamisa Mobeto yaserutse mu birori bya ‘Bianca Fashion Hub’-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/08/2022 0:22
0


Hamisa Hassan Mobeto wamamaye mu ruganda rw’imideli n’umuziki uri mu Rwanda ndetse akaba ari no mu bashyitsi bakuru bari bategerejwe mu birori bya ‘Bianca Fashion Hub’, yaserutse yambaye ikanzu ibengerana mu mabara ya zahabu.



Ni mu birori by'imideri bya Bianca Fashion Hub byabereye Camp Kigali ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2022. Byitabiriwe n'abarimo Eddy Kenzo na Hamissa Mobeto.

Uhereye ku kirenge cya Hamissa Mobeto yari yambaye inkweto zisa n’igice cyo hejuru cy’ikanzu yari yambaye kibengerana nka zahabu. Ku gice cyo hasi cy’ikanzu Mobeto yaserukanye yasaga umutuku. 

Yari imufashe ukuntu yagera aho ihereye ariko ifite igice gitaratse kigana ku birenge. Iyi kanzu kandi yari ifite igice kigaragaza ukuguru kw'ibumuso uhereye hejuru gato y’ivi kumanuka.

Ku mutwe wa Mobeto yari afite imisatsi ikoze neza nayo yo mu ibara risa nk’iry’ikanzu, mu ntoki afite agakapu gato. Mobeto ubwo yatambukaga ku itapi y’umutuku yavuze ko yishimiye uko u Rwanda rumeze ko rufite abantu beza kandi ari igihugu cyiza.

Hamisa Mobeto yari yajyanishije 


Yahamije ko yishimiye kuba mu Rwanda

Ari mu baza gufata umwanzuro w'abambaye neza



Ubwiza bwahuye n'umwambaro, Mobeto yari aberewe cyane 


AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND