Umunyamideli Mucyo Giselle uzwi nka Tanichou14 yongeye kugaruka mu birori bya Bianca Fashion Hub yambaye mu buryo bwihariye atangaza ko yifuza kugera kure mu ruganda rw’imideli.
Ubwo ibirori bya Bianca Fashion Hub byabaga bwa mbere umwaka ushize kuri
Onomo Hotel, mu banyamideli babyitabiriye banahabwaga amahirwe yo kweguka ibihembo
harimo Tanichou. Icyo gihe yari yambaye umwambaro wagaragariraga buri wese usa n'uw’umuco
uri mu ibara ry’ibendera ry’Igihugu cy’u Rwanda.
Kuri iyi nshuro uyu mukobwa yongeye guseruka yambaye ikanzu yo mu gitambaro
gisa n’inoti ya bitanu y'amafaranga y'u Rwanda. Mu kiganiro gito yagiranye na nyaRwanda.com, uyu mukobwa yagize ati: ”Bitewe
n'uko muri BFH badusaba kwambara ibintu byihariye ni yo mpamvu nahisemo kwambara
gutya kuko nabonaga ari wo mwabaro nkwiye guserukana.”
Tanichou yatangaje ko mu buzima bwe yifuza kuzavamo umuhangamideli
agashinga inzu ye y’imideli inareberera inyungu z’abandi banyamideli. Yinjiye mu kumurika imideli ari mu mashuri abanza, ageze mu yisumbuye atangira
kwambika n’abandi mu birori binyuranye byabaga byateguwe mu kigo.
Uyu munyamideli Tanichou14 yize Ubavanganzo (Literature) mu
mashuri yisumbuye, muri Kaminuza yasoreje muri Davis College Akilah Campus mu ishami ry’Ubukerarugendo no Kwakira Abantu
(Hospitality Management and Tourism).
Tanichou yavukiye mu mujyi wa Kigali mu gace ka Nyamirambo ari na ho atuye kugeza ubu. Avuka mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2 akaba ari uwa gatatu.
Yaserukanye ikanzu isa n'inoti ya bitanu
Yifuza kugera kure mu ruganda rw'imideli
Ubushize yari yaserutse yambaye umwambaro usa n'ibendera ry'igihuguIfoto y'urwibutso ya Bianca na Tanichou 14
TANGA IGITECYEREZO