RFL
Kigali

Abarimo Miss Maolithia na Nkusi Arthur bahageze: Uko byifashe mu birori by'akataraboneka by'imideli bya 'Bianca Fashion Hub'-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/08/2022 21:03
0


Ibirori by’imideli bya 'Bianca Fashion Hub' byari bitegerejwe na benshi kuri uyu wa Gatandatu birarimbanije aho aba mbere bamaze kugera mu ihema ry’imyidagaduro riherereye muri Camp Kigali.



Kuri uyu wa 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali hatangiye ibirori by’imideli bya Bianca Fashion Hub byari bimaze iminsi bitegerejwe na benshi. Aba mbere batangiye kuhagera ndetse urabona ko bari bamaze iminsi bategura imyambaro bazambara kuri uyu munsi. Umwe muri aba banyabirori babucyereye harimo umunyamakuru wa Isibo Tv Mbarubukeye Etienne Peacemaker uzwi nka Pundit.

Mu kiganiro gito Peacemaker yagiranye n’inyaRwanda.com yagize ati: ”Umwaka wari ushize nitegura kuzitabira ibi birori, nagiye nganira n'inzu y’imideli inyambika ya Urugero Fashion tuganira ku buryo bazanyambika kuri uyu munsi nanjye nkahacana umucyo. Ikiyongeye kuri ibyo mfite icyizere cy'uko ijisho rya Hamisa Mobeto riza kundambagiza.”

Mu bandi bamaze kuhagera harimo Arthur Nkusi wananyuze ku itapi y’umutuku. Si abanyarwanda bonyine bitabiriye ibi birori ahubwo harimo n’abazungu. Abakobwa babarizwa mu ikompanyi ya Protocol izwi nka Kigali Protocal imaze kuba ubukombe ni bo bari kwakira abitabiriye ibi birori. Aba bakobwa bambaye amakanzu meza bamwe yo mu ibara ry’iroze abandi mu ry’umuhondo n’inkweto ndende.

Ibi birori iby’imideli byateguwe n'umunyamakuru Bianca ku bufatanye bw’umuhangamideli Abryanz n'umuhanzikazi n’umunyamideli Hamisa Mobeto. Biraza guhemberwamo abaserutse neza kurusha abandi ariko hateganijwe n’ibikorwa by’umuziki harimo igice cyo guha icyubahiro Yvan Buravan.

Ibi birori biraza gususurutswa n’abahanzi barimo Chris Eazy, Bwiza, Symphony Band na Eddy Kenzo wazanye itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi bagera kuri 25 bo kumufasha gususurutsa abanyabirori bitabira Bianca Fashion Hub.

Ubwo abakobwa barimo Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia bahageragaMbarubukeye Peacemaker ari mu bitabiriye ibirori by'imideli, ni umwe mu basesenguzi bahagaze ne

Umunyamakuru, umushyushyarugamba na rwiyemezamirimo Nkusi Artur ni umwe mu bitabiriye Bianca Fashion HubAbahageze bamaze gufata ibyicaro 

Abakobwa bo muri Kigali Protocal ni bo bari kwakira abitabiriye ibirori bya Bianca Fashion 


AMAFOTO: SANGWA Julien-INYARWANDA.COM

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND