The Ben yunamiye umubyeyi wa Meddy anunamira Buravan na Yanga

Imyidagaduro - 19/08/2022 11:19 PM
Share:

Umwanditsi:

The Ben yunamiye umubyeyi wa Meddy anunamira Buravan na Yanga

Umuririmbyi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben, yunamiye umubyeyi wa Meddy netse yunamira Buravan na Yanga baherutse kwitaba Imana.

Ku gicamunsi cyo ku wa 14 Kanama 2022, nibwo Cyabukombe Alphonsine, umubyeyi w'umuhanzi Meddy yitabye Imana azize uburwayi.

Mu rucyererera rwo ku wa 17 Kanama 2022, nibwo inkuru y’incamugongo yatashye mu muryango ko umuririmbyi Buravan yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Buhinde, aho yari amaze igihe yivuriza.

Ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uwo munsi nyine [17 Kanama 2022], inkuru y’incamugongo yaturutse muri Afurika y’Epfo, ivuga ko Nkusi Thomas [Yanga] wamenyekanye mu gusobanura filime yitabye Imana.

Umuvandimwe we Junior Giti yavuze ko Yanga ‘yatabarutse azize uburwayi bw’umwijima, aho yari arwariye muri Afurika y’Epfo’.

Yavuze ko Mukuru we yitabye Imana ku munsi w’isabukuru y’amavuko y’umukobwa we Bubuna [Umwana wa Junior]. Ati “Umunsi utazibagirana."

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo byatangajwe ko The Ben n’umukunzi we Pamella Uwicyeza bagizwe ba ‘Brand Ambassadors’ ba sosiyete ifasha abantu gutega ku mukino ya Gorilla Games.

Ni mu muhango wabereye kuri Sheraton Hotel. Mbere y'uko The Ben avuga byinshi kuri aya masezerano, yasabye abanyamakuru n’abandi bari muri uyu muhango gufatanya nawe mu gihe cy’umunota umwe kuzirikana umubyeyi wa Meddy, umuririmbyi Yvan Buravan ndetse na Nkusi Thomas [Yanga].

Ati “Nifuzaga ko twafata umwanya ungana n'umunota wo kwibuka abantu babiri hamwe n'umubyeyi wa Meddy ubwo ni batatu, twabuze mu minsi ishize." 

 

The Ben yafashe mu mugongo Meddy uherutse gupfusha umubyeyi yari asigiranye

 

Umubiri wa Buravan wagejejwe i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu 

Yanga yabaye ikimenyabose mu basobanuzi ba filime. Yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...