RFL
Kigali

Bianca Fashion Hub yahumuye! Eddy Kenzo yavuze ko yazanye band y’abantu 25, Hamisa Mobeto akomoza ku matsiko afitiye abakobwa b’i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/08/2022 22:13
0


Ibirori by’imideli bya Bianca Fashion Hub bizaba kuri uyu wa 20 Kanama 2022 hatangajwe ishusho y’uko bizaba byifashe, harimo n’agace ko gutarama hibukwa umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, n’ibindi bitandukanye.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 20 Kanama 2022, Bianca, Eddy Kenzo, Hamisa Mobeto, Rwema Denis, Alex Muyoboke n’abafatanyabikorwa babo batandukanye barimo Forzza, Ndoli Safaris, abahagarariye Century Park n’abandi banyuranye batangaje uko bizaba byifashe.

Ku isaha ya saa 16:05 ni bwo abashyitsi bari bategerejwe batangiye kuhagera aho babimburiwe n’umuhangamideli Abryanz waje akurikirwa na Hamisa Mobeto. Abryanz yagize ati:”Nishimiye kuba hano, ndashima Bianca kuntumira, kandi intego ni ukugeza kure uruganda rw’imideli.”

Uyu muhangamideli kandi yavuze ko intego yatangiranye ubwo yinjiraga mu mideli atangiye kuyigeraho, ahereye ku kuba ari mu Rwanda. Eddy Kenzo we yaje nyuma gato ikiganiro cyatangiye, hari ku isaha ya saa 16:14.

Hamisa Mobeto nawe yavuze byinshi bitandukanye aho yatangiye agira ati: “Ni ubwa mbere nje hano kandi mfite amatsiko yo kureba icyo u Rwanda rufite mu ruganda rw’imideli, kandi nka rwiyemezamirimo mu mideli.”

Hamisa kandi yavuze ko afitiye amatsiko kureba niba abakobwa abona ku mbuga nkoranyambaga n’uko u Rwanda ruvugwaho kugira abeza aribyo, anaboneraho kugira inama abifuza kubyaza umusaruro izi mbuga, avuga ko ubwiza ari kimwe ariko biba byiza iyo buhujwe n’ibindi bintu yaba umuziki, imideli n’ibindi.

Mobeto kandi yavuze ko uko ateye ariko yaremwe, anongera guhunga ibibazo bivuga kuri Diomond Platnumz na Rick Ross avuga ko atari mu mwanya mwiza wo kubivugaho ariko wenda Imana nibishaka bizakunda, anakomoza ku kuba adakunda kuvuga ku buzima bwe bwite budafite aho buhuriye n’akazi.

Rwema Denis uri mu itsinda riri gutegura iki gikorwa nawe yatangaje byinshi birimo no kugaruka ku kuba barabuze uko bahagarika ibirori bya Bianca Fashion Hub, kubera aho imyiteguro yari igeze.

Ati:” N’ubwo iki gitaramo kigiye kuba mu gihe twabuze umuvandimwe wacu, gusa hari ibintu bidahagarara kandi abantu bose bazaeruka bariteguye ku ikubitiro Eddy Kenzo ariteguye cyane. Mbasezeranije kandi kuzabona ibirori bikomeye mu mateka y’imideli.”

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru kandi ku isaha ya 16:19 hafashwe umunota wo kwibuka Yvan Buravan, ndetse hanatangazwa ko ejo hari igihe cyamugenewe mu buryo bwo gutarama dore ko nk’uko Alex Muyoboke yabivuze Yvan Buravan, Yanga na Mama wa Meddy aho bari batakifuza ko abantu bagira agahinda, ahubwo bakishimira kubona bishimira umurage babasigiye.

Eddy Kenzo nawe yafashe umwanya asobanura uko yiyumva ati:” Nishimiye kuba hano kandi u Rwanda ni mu rugo. Ndi hano gufasha mushiki wanjye kandi imideli n’umuziki iyo bihujwe bibyara ikintu kidasanzwe. Nzakora Live, nazanye na Band y’abantu 25 bizaba ari ibidasanzwe.”

Yakomoje kandi ku biheruka kuba mu gitaramo yakoze aho yakubise umufana microphone wari umuteye inzoga, avuga ko yamusuguye n’ubwo atahakanye ko uburyo yabikozemo butari buboneye nk’umuntu w’icyamamare.

Undi muntu wari utegerejwe akaba ari umunyamakurukazi n’umushyushyarugamba Sheila Gashumba bitabashije gukunda ko aba ari mu kiganiro cyashyizweho akadomo saa 17:10, kuko ari bugere mu Rwanda ku isaha ya saa 22:00 z’ijoro.

Hafashwe umunota wo kwibuka Yvan Buravan

Abryanz yavuze ko kugera mu Rwanda ari ikimenyetso cyo kwaguka ku mwuga weIbirori bya Bianca Fashion Hub batangaje ko bizagaragaramo udushya twinshiHamisa Mobeto yavuze ko afite amatsiko yo kureba amaso ku yandi ubwiza bw'abari b'u Rwanda buvugwa anabona ku mbuga nkoranyambaga 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND