RFL
Kigali

PNL: Rwatubyaye, Babuwa na Ishimwe Fiston mu ikipe y'abakinnyi 11 beza baguzwe mu mpeshyi ya 2022

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:19/08/2022 14:32
0


Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru w' u Rwanda igiye gutangira bushya kuri uyu wa 19 Kanama 2022 aho amakipe 16 yitegura guhatana mu mikino 480. Mu kwitegura iyi Shampiyona, amakipe yiteguye ku buryo butandukanye agura anagurisha abakinnyi. InyaRwanda yakusanyije 11 beza baguzwe.



Ni benshi beza baguzwe ndetse byasabye imbaraga nyinshi ngo amakipe yiyubake ku buryo abakinnyi barenga 190 binjiye mu makipe mashya, bisobanuye ko isoko ry'igura n'igurisha ryitabiriwe ku buryo bukomeye, hitegurwa Primus National League ya 2022-2023.

Uhereye ku makipe asanzwe afite amazina akomeye ukageza kuri Rwamagana FC na Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere, ahenshi baguze abakinnyi barenga 10 mu rwego rwo kugira imbaraga zisumbyeho zizabafasha guhatana.

InyaRwanda yegeranije ikipe y'abakinnyi 11 beza, bakomeye kandi bitezweho byinshi baguzwe mu mpeshyi y'uyu mwaka, bakajya mu makipe mashya.

Mu gutoranya aba bakinnyi, twagendeye ku musaruro batanze mu bihe byashize, uko basanzwe bazwi kandi bizewe mu makipe yabaguze ndetse n'amahirwe menshi bahabwa ku kuzagera ku ntego bategerejweho.

Umunyezamu

Ramadhan Kabwili: Awam Kabwili w'imyaka 21 y'amavuko, ni umunyezamu mushya wa Rayon Sports, wasinye amasezerano y'umwaka umwe muri iki Cyumweru avuye muri Young Africans yo muri Tanzania.

Uyu musore muto usanzwe akinira ikipe y'igihugu ya Tanzania, yitezweho gukuza ubuhanga bwe agafasha Rayon Sports mu guhatanira igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka itanu ishize. 

Ramadhan yageze muri 'Gikundiro' mu gihe abafana bayo bari bamaze igihe bafite impungenge z'izamu ryabo ryasigaranywe na Hategekimana Bonheur mu gihe Kwizera Olivier wakinaga mu mwaka ushize yerekeje muri Aziya ndetse na Hakizimana Adolpe wari umunyezamu wa kabiri akaba arwaye.

Ba Myugariro

Rwatubyaye Abdoul: Nubwo amaze amezi 8 adakina kubera imvune, ntabwo warenza amaso 'Kimoto' kuko ari umwe mu bugarizi bizerwa kandi badateshwa umutwe n'imikino akina nyuma yo gukira imvune.


Rwatubyaye Abdoul 'Kimoto'

Uyu myugariro wagarutse muri Rayon Sports nyuma y'imyaka itatu agenda u Burayi n'America, yitezweho kugarura Rayon Sports mu bihe byiza ndetse no kugira uruhare mu kugurura abafana ku bibuga mu buryo bwuzuye kuko ari umwe mu bakunzwe mu Rwanda.

Rwatubyaye wahawe igitambaro cy'ubukapiteni muri Rayon Sports akanahamagarwa mu ikipe y' u Rwanda 'Amavubi' yitegura imikino ya CHAN, ahanzwe amaso muri Shampiyona y' uyu mwaka.

Niyigena Clement: Uyu myugariro w'imyaka 21 werekanwe mu bakinnyi bashya ba APR FC, aherutse guhembwa nk'umukinnyi mwiza wahize abakiri bato mu bihembo bya Hyper Football Awards.

Clement warwaniye Rayon Sports mu myaka ibiri iheruka, yagarutse mu ikipe y'ingabo yamuzamuye, aho ategerejweho kuzaba umusimbura mwiza wa Nsabimana Aimable uherutse kwerekeza muri Aziya.

Nkubana Marc: Mu bakina inyuma ku ruhande rw'iburyo, uyu myugariro wavuye muri Gasogi United akajya muri Police FC ni umwe mu batanzweho akayabo, aho bivugwa ko ikipe ye yahawe Miliyoni 10FRW ku bw'umwaka yari asigaje ku masezerano ye muri Gasogi United.

Nkubana wagize uruhare runini mu musaruro wa Gasogi United mu myaka ibiri ishize, yanahamagawe mu ikipe y'igihugu ku nshuro ye ya mbere, abisikana na Ombolenga Fitina wa APR FC bakina ku mwanya umwe.

Ishimwe Christian: Uyu myugariro w'ibumoso, yaguzwe na APR FC avuye muri AS Kigali, aho azahatanira umwanya wo kubanza mu kibuga na Niyomugabo Claude, haba muri APR FC ndetse no mu ikipe y'igihugu aho bombi bahamagawe.

Ishimwe Chriss yagiye mu ikipe y'ingabo nyuma y'imyaka ine yari amaze akinira AS Kigali yafashije mu gutwara igikombe cy'Amahoro cya 2022. Ni umuhanga mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse ni umwe mu banyarwanda bazi gutera neza imipira iteretse.

Mu kibuga hagati

Rafael Olise: Uyu munya-Nigeria wageze muri Rayon Sports avuye muri Bugesera FC ni umwe mu bitezweho gukomeza hagati hayo, aho yageze asimbuye Nsengiyumva Isaac werekeje muri Musanze FC.

Osakuwe Olise w'ibigango n'umupira mwinshi, ni umunyembaraga ku buryo yoroherwa no gufasha abugarira ndetse no gutera amashoti menshi ku izamu aho byabaye ngombwa. Ni umwe mu bitezweho kuzahura umusaruro wa Rayon Sports.

Ishimwe Fiston: 'Messi' w'abanyarwanda nk'uko abyitirirwa na benshi, yagize umusaruro uryoheye amaso mu mwaka ushize wa Shampiyona, aho yakiniraga Marine FC, akayitsindira ibitego 11 ndetse agatanga imipira 10 yavuyemo ibitego.

Fiston 

Uyu musore w'amacenga menshi no kwihuta bimufasha gutsinda no gutanga 'Assists' nyinshi, yahise azamurwa muri APR FC nkuru, nyuma y'imyaka ine yari ishize avuye muri 'Intare FA' ikipe y'abato ya APR FC. Fiston ukina imyanya yose y'imbere, yitezweho kongera ibitego bya APR FC.

Mbirizi Eric: Ni indi nkingi ikomeye yashyizwe mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, aho yageze mu byumweru bishize avuye mu mikino y'ikipe y'igihugu y' u Burundi yari abereye Kapiteni mu ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023.

Mbirizi w'imyaka 24 wavuye muri Les Messager Ngozi ni umwe muri benshi baguzwe na Rayon Sports bitezweho gusubiza Rayon Sports ishema haba mu Rwanda ndetse no mu mikino mpuzamahanga iherukamo mu mwaka wa 2018-2019.

Ba rutahizamu

Niyibizi Ramadhan: Ni umwe mu bakinnyi batandatu baguzwe na APR FC muri iyi mpeshyi, nyuma y'aho yagize ibihe byiza mu mwaka w'imikino umwe rukumbi yakiniye AS Kigali, aho yari yageze avuye muri Etincelles FC.

Peter Agblevor: Uyu rutahizamu uca ku mpande muri Musanze FC, ni umwe mu bakinnyi b'abanyamahanga bagize ibihe byiza mu mwaka ushize, aho we ubwe yakoreye byinshi ikipe ya Etoile de L'Est nubwo byanze ikajya mu cyiciro cya kabiri.

Agblevor muremure, wihuta, ucenga kandi utera amashoti menshi ku izamu, ategerejweho byinshi na Musanze FC ndetse ni umwe mu bakinnyi bayo baherutse guhiga imbere y'ubuyobozi bwabo ko bazakora ibishoboka bakaza mu makipe atanu ya mbere muri Shampiyona.

Babuwa Samson: Ni undi munya-Nigeria umaze guhirwa n'umupira w'u Rwanda yagezemo bwa mbere muri 2016, aho yakiniye Sunrise FC imyaka ine yose, mbere yo gusinyira Sagrada Esperança yo muri Angola yakiniye mu mwaka ushize w'imikino.


Samson Omoviare

Babuwa wahisemo kwigarukira aho yambariye inkindi muri iyi mpeshyi, yongeye kwishimirwa n'ab' i Nyagatare yagarutse gukinira kuri Stade Golgota nyuma y'umwaka wari ushize ahavuye.

Babuwa watsinze ibitego 16 mu mwaka w'imikino wa 2020-2021 akaba uwahize abandi muri Shampiyona y' u Rwanda, yitezweho kongera kunyeganyeza inshundura z'amakipe yo mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022-2023, agafasha Sunrise FC kongera kuryoherwa nyuma y'umwaka wari ushize iri mu cyiciro cya kabiri.


Abakinnyi 11 beza ba InyaRwanda baguzwe muri iyi mpeshyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND