RFL
Kigali

Eddy Kenzo n’umuhangamideli Abryanz bageze i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/08/2022 23:40
0


Umuririmbyi w’umunya-Uganda, Eddy Kenzo n’umuhangamideli Abryanz bageze i Kigali aho bitabiriye ibirori by’imideli "Bianca Fashion Hub Edition II" bigiye kuba ku nshuro ya kabiri.



Kenzo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Stya Loss’ yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, ari kumwe n’ababyinnyi be 20 ndetse n’umuhangamideli Abyranz uri mu bakomeye muri Uganda.

Ni ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka uyu muhanzi aje mu Rwanda. Ku wa 24 Gashyantare 2022, yaje mu Rwanda gukorana indirimbo na Bruce Melodie.

Icyo gihe uyu muhanzi yavuze ko akunda umuziki wa Bruce Melodie ari na yo mpamvu yahisemo gukorana indirimbo. 

Yanagarutse mu Rwanda ubwo ku wa 27 Mata 2022 yifatanyaga na Bruce Melodie kumurikira itangazamakuru indirimbo ‘Nyola’ bakoranye.

Eddy Kenzo watumiwe muri ibi birori yakunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka Sitya Loss, Tweyagale, Mariaroza n’izindi.

Ni we washinze inzu y’umuziki ifasha bahanzi ya Big Talent Entertainment. Kuva mu 2014 yashyira hanze indirimbo ‘Sitya Loss’ yamufashije guhatana mu bihembo by’umuziki bikomeye, anafasha itsinda ry’ababyinnyi rya Ghetto Kids kwigaragaza.

Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko wavukiye i Masaka, ni umuhanzi mu gucuranga ingoma no mu kuyobora amajwi.

‘Bianca Fashion Hub Edition 2’ izanitabirwa n’umuhangamideli uzwi cyane muri Uganda, Abryanz, aho azaba ari mu Kanama Nkemurampaka kazatanga amanota ku barushije abandi kwambara bakaberwa.

Uyu mugabo ari mu ruganda rw’imideli kuva mu mwaka w’2009, aho yamuritse ibyo akora mu bihugu birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, ibirori by’imideli bya Africa Fashion Week n’ibindi.

Abryanz wize muri Kaminuza ya Kyambogo, mu 2013 yatangije ibihembo ku banyamideli bikomeye bizwi nka ‘Abryanz Style and Fashion Awards (ASFAs).    

Kwinjira muri iki gitaramo 'Bianca Fashion Hub Edition II' ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe, 20,000 Frw muri VIP na 300,000 Frw ku meza y'abantu batandatu.

Ibi birori kandi bizaririmbamo Chriss Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Symphony Band na El Cheza. Bizayoborwa na Sheilla Gashumba. 

Eddy Kenzo yasohotse mu kibuga cy'indege ajya mu ihema riri aho abantu basohokera, ategereza abamwakira- Aha yasohokaga mu ihema 

Eddy Kenzo agisohoka mu ihema, yahawe indabo n'abakobwa bo muri Kigali Protocal bamuha ikaze mu Rwanda 

Ni ku nshuro ya gatatu Eddy Kenzo ageze i Kigali muri uyu mwaka muri gahunda z'umuziki 

Alex Muyoboke ni umwe mu bakiriye Eddy Kenzo, barakoranye mu bihe bitandukanye mu kumenyekanisha ibikorwa bye mu Rwanda n'ahandi 

Umusore uzwi nka Ya Ntare ni we wari ucungiye umutekano Eddy Kenzo ubwo yageraga i Kigali 

Titus Brian Ahumuza [Abryanz], umuhangamideli ukomeye muri Uganda yageze i Kigali 

Abryanz yari yizihiwe akigera i Kigali. Ni umwe mu banyamideli bakoze byinshi mu ruganda rw'imideli rwa Uganda 

Abryanz azaba ari mu Kanama Nkemurampaka kazatanga amanota ku bazaseruka neza muri 'Bianca Fashion Hub Edition II' 

Kuva mu 2009, Abryanz ahanga imideli, kandi yamwambukije imipaka 

Abakobwa bo muri Kigali Protocal bakiriye Eddy Kenzo na Abryanz 

KANDA HANO UREBE UBWO EDDY KENZO YAGERAGA I KIGALI KURI UYU WA KANE

">

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND