RFL
Kigali

MTN Rwanda yegereje abakiriya bayo internet yo mu rugo no mu nganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:19/08/2022 0:29
0


Nyuma yo kubona ko abakiriya bayo bagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19, MTN Rwanda yashyizeho internet izajya ikoreshwa mu rugo, mu bigo bitandukanye ndetse inatangaza ko ikomeje ibikorwa byo gutezimbere Abanyarwanda mu nzego zose.



Kuri uyu wa Kane Tariki ya 18 Kanama 2022, nibwo MTN Rwanda yahuye n'abafatanyabikorwa bayo batandukanye n'abakiriya bayo mu Karere ka Musanze, ibatangariza gahunda nshya ndetse batangarizwa ko MTN yazanye service nshyashya kubayikoresha.

Uwatsindiye Telefoni ya SmartPhone yahise ayitahana

Innocent Abaho, umuyobozi wa MTN Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru yatangaje ko igikorwa cyabaye gisanzwe kibaho buri mwaka mu rwego rwo gusobanura service nshyashya MTN iba yashyiriyeho abakiriya.

 Innocent yagize ati "Uyu munsi twari dufite ibikorwa byinshi nk'uko bisanzwe buri mwaka, na cyane ko iki gikorwa kibaho kugira ngo abakiriya bacu bongere bibutswe zimwe muri service batari baheruka gukoresha kimwe n'inshyashya, bigendanye n'uburyo bazazikoresha.

Nyuma ya Covid-19, abantu benshi batakaje akazi kabo kuburyo bamwe bahinduye akazi bakajya bakorera mu rugo, ari nabyo byatumye tubazanira internet yo mu rugo mu bigo ndetse n'iz’abantu ku giti cyabo. Twabazaniye 'MTN Home Fiber' izajya ibafasha gukoresha internet neza yihuta kandi kuri make, gukoresha uburyo bwo kohereza ubutumwa ku bantu benshi icyarimwe, kugurira abakoze internet mu gihe runaka kuri make, kuba twabafasha kubika amakuru cyangwa bagakorerwa Website zabo (We hosting) na gahunda ya Prestige benshi batazi ariko ibafitiye akamaro gakomeye cyane dore ko ari umunyenga".

 

Basangiye n'abafatanyabikorwa ndetse n'abakoresha MTN Rwanda

Abaho Innocent, yatangaje ko MTN Rwanda ifite ibikorwa byinshi imaze gukora mu Karere ka Musanze harimo gufasha abadamu babyaye, ibigo by'amashuri,... aha MTN itanga mudasobwa muri ibyo bigo ndetse no gufasha urubyiruko. Abaho yashimiye abakiriya ba MTN, avuga ko MTN Rwanda ihora irwanira icyatuma buri mukiriya wayo anogerwa nayo ndetse akishimira uko imugezaho ibyo akeneye.

Umwe mubahawe impano na MTN witwa Nathan Rulinda, yavuze ko yishimiye impano yahawe na MTN ashimangira ko kuva muri 2008 kugeza ubu akiyikoresha, avuga ko atazigera ayivaho.

Ati "MTN Rwanda turayishimira kuko igeza Service zose kubayikoresha, bityo nkaba ntazigera nyivaho na cyane ko natangiye kuyikoresha muri 2008 ubwo nari ndi mu mashuri ya Kaminuza niga.

Uyu munsi wambereye umugisha ntabwo nari nzi ko bafite internet yo mu rugo, ku bigo bitandukanye n'ahandi. Nza hano nari nzi ko ndataha ngura Sim Card y'indi society ariko ntashye nyuzwe kandi nyishimira uburyo idufasha nk’abakiriya bayo, ntabwo nzigera nyivaho" .

Innocent Abaho 

Ubusanzwe MTN Rwanda isanzwe ihura n'abakiriya bayo ndetse n'abafatanyabikorwa bayo rimwe buri mwaka, mu rwego rwo kubereka serivisi nshyashya iba yabateguriye. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND