Umuhanzikazi Isimbi Dee uri mu bakomeje kugaragaza ko ashoboye umuziki yaba mu miririmbire no gucuranga, yatangaje umusaruro akuye mu rugendo amazemo iminsi mu bihugu byo mu Karere.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com yagize ati:”Hari hashize ibyumweru 2 naragiye gutemberera mu bihugu bya Kenya n’u Burundi, ariko nk’umuhanzi uyu mwanya nawubyaje umusaruro aho nagiye mpura n’abahanzi batandukanye. Nko muri Kenya nahuye na Hope Irakoze, Producer David wo muri Future kimwe na Vincent wahoze yigisha ku Nyundo.”
Ubwo bahuraga, Isimbi Dee agaragaza ko byamugiriye umumaro kuko hari inama bagiye
bamugira bakanaganira ku buryo bw’imikoranire, bwarushaho gufasha uy’umuhanzikazi
kwaguka mu bikorwa by’umuziki we. Mbere yo kuva muri Kenya kandi Isimbi yavuze
ko yahakoreye indirimbo yakozwe mu buryo bw’amashusho muri Mombasa na David
Feranandez, ikaba izajya hanze mu mpera za Nzeri.
Isimbi Dee kandi yakomereje urugendo rwe mu Burundi ati:”Naje
kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi, ari naho indirimbo yanjye nshya ‘Ninjye Nawe’
yasohokeye. Nahagiriye ibihe byiza mpura n’abahanzi bagezweho muri iki gihugu
nka Drama T, Patrick Paggio, T-Max, Biggy, Laundry Promoters, Jolis Jess n’abandi.”
Uretse kandi kuba uyu muhanzikazi n’umucuranzi mwiza wa ‘guitar’
yaragiye ahura n’abahanzi kubw’impamvu z’akazi no gutsura umubano, yanagize
umwanya wo gususurutsa abarundi bakunda cyane umuziki nyarwanda anagenda
atumirwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Mu busanzwe Isimbi Dee yiswe n’ababyeyi Umutoni Dorcas. Afite
imyaka 23 aho amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye, zirimo na ‘Lonely’ aheruka
guhuriramo na Bushali.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NINJYE NAWE' YA ISIMBI DEE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'LONELY' YA ISIMBI DEE NA BUSHALI
TANGA IGITECYEREZO