RFL
Kigali

Isimbi Dee washyize hanze indirimbo yise ‘Ninjye Nawe’ yavuze umusaruro akuye mu Burundi na Kenya-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/08/2022 19:53
0


Umuhanzikazi Isimbi Dee uri mu bakomeje kugaragaza ko ashoboye umuziki yaba mu miririmbire no gucuranga, yatangaje umusaruro akuye mu rugendo amazemo iminsi mu bihugu byo mu Karere.



Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com yagize ati:”Hari hashize ibyumweru 2 naragiye gutemberera mu bihugu bya Kenya n’u Burundi, ariko nk’umuhanzi uyu mwanya nawubyaje umusaruro aho nagiye mpura n’abahanzi batandukanye. Nko muri Kenya nahuye na Hope Irakoze, Producer David wo muri Future kimwe na Vincent wahoze yigisha ku Nyundo.”

Ubwo bahuraga, Isimbi Dee agaragaza ko byamugiriye umumaro kuko hari inama bagiye bamugira bakanaganira ku buryo bw’imikoranire, bwarushaho gufasha uy’umuhanzikazi kwaguka mu bikorwa by’umuziki we. Mbere yo kuva muri Kenya kandi Isimbi yavuze ko yahakoreye indirimbo yakozwe mu buryo bw’amashusho muri Mombasa na David Feranandez, ikaba izajya hanze mu mpera za Nzeri.

Isimbi Dee kandi yakomereje urugendo rwe mu Burundi ati:”Naje kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi, ari naho indirimbo yanjye nshya ‘Ninjye Nawe’ yasohokeye. Nahagiriye ibihe byiza mpura n’abahanzi bagezweho muri iki gihugu nka Drama T, Patrick Paggio, T-Max, Biggy, Laundry Promoters, Jolis Jess n’abandi.”

Uretse kandi kuba uyu muhanzikazi n’umucuranzi mwiza wa ‘guitar’ yaragiye ahura n’abahanzi kubw’impamvu z’akazi no gutsura umubano, yanagize umwanya wo gususurutsa abarundi bakunda cyane umuziki nyarwanda anagenda atumirwa mu bitangazamakuru bitandukanye.

Mu busanzwe Isimbi Dee yiswe n’ababyeyi Umutoni Dorcas. Afite imyaka 23 aho amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye, zirimo na ‘Lonely’ aheruka guhuriramo na Bushali.Yavuze ko yiteguye gushyira indirimbo hanze mu mpera za Nzeri yafatiwe muri Mombasa, KenyaIndirimbo 'Ninjye Nawe' niyo aheruka nyuma y’uko yari yakoranye na Bushali iyitwa 'Lonely'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NINJYE NAWE' YA ISIMBI DEE

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'LONELY' YA ISIMBI DEE NA BUSHALI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND