RFL
Kigali

Hamisa Mobeto yageze bwa mbere mu Rwanda ahishura ko afite umukunzi mushya utari Rick Ross-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/08/2022 21:54
0


Umuhanzikazi, umushabitsi n’umunyamideli uri mu bakomeye muri East Africa, Hamisa Mobeto, yageze mu Rwanda aho yitabiriye ibirori by’imideli bya Bianca Fashion Hub bizaba tariki 20 Kanama 2022.



Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, Hamisa Mobeto yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ati: “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, kandi nzi ko ari igihugu cyiza kigira abakobwa b’akataraboneka mu bwiza.”

Abajijwe ku kijyanye n’impano aheruka kwerekana, yagize ati: “Ni impano nahawe n’umukunzi wanjye.” Uyu munyamidelikazi yirinze kugira icyo avuga kuri Rick Ross, ahamya ko ariko atariwe mukunzi we.

Hamisa Mobeto yamamaye cyane kubera kuba umwe mu bagore batatu babyaranye na Diamond Platnumz.

Ubwiza bwe buri mu buvugisha benshi, ndetse ni kenshi Rick Ross yagiye agaragara ari kumwe nawe basohokanye hirya no hino ku isi.

Ku myaka 27 Hamisa Mobeto ni umubyeyi w’abana 2, umwe w’umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz n'undi w’umukobwa yabyaranye Francis Ciza.

Ubutunzi bwa Mobeto bubarirwa hagati ya miliyari 3Frw na miliyari 5Frw.Ubwo Hamisa Mobeto yageraga ku kibuga cy'indege yakiriwe n'abakobwa bo muri Kigali Protocal na Bianca ubwe wanamutumiyeUbwo Hamisa Mobeto yageraga ku kibuga cy'indegeAbakobwa bo muri Kigali Protocal bari babucyereye baje kwakira MobetoUmujyanama w'abahanzi n'abanyamideli Rwema ari mu baje kwakira Hamisa Mobeto

Hamisa Mobeto yavuze ko yahuriye na Bianca wari waje kumwakira ku mbuga nkoranyambaga 

KANDA HANO UREBE UKO HAMISA MOBETO YAKIRIWE KU KIBUGA CY'INDEGE

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND