INKURU IBABAJE: Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Imyidagaduro - 17/08/2022 1:48 AM
Share:
INKURU IBABAJE: Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Umuhanzi Burabyo Yvan Buravan yitabye Imana aguye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza. Azize kanseri y’urwagashya.

Nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze n’abareberera inyungu z’uyu muhanzi, Yvan Buravan yitabye Imana muri iri joro kuri uyu wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri y’urwagashya.

Yvan Buravan wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zanyuze benshi nka “Malaika ", “Just a dance ", “Bigtime " n’izindi; yitabye Imana ku myaka 27 y’amavuko.


Yitabye Imana ku myaka 27


Itangazo ryashyizwe hanze n’abareberera inyungu za Yvan Buravan 


IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA KANDI IKOMEZE UMURYANGO WE N'INSHUTI 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...