RFL
Kigali

Hamisa Mobeto agiye kuza i Kigali mu birori by’imideli bya Bianca Fashion Hub

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/08/2022 22:25
0


Umuhanzikazi, umushabitsi n’umunyamideli uri mu bakomeye muri East Africa, Hamisa Mobeto, ari mu banyamahanga bazitabira ibirori bya Bianca Fashion Hub bizaba tariki 20 Kanama 2022.



Amakuru inyaRwanda.com icyesha abari gutegura ibi birori ni uko mu gihe kitari icya kure Hamisa Mobeto araba yamaze gusesekara mu Rwanda.

Hamisa Mobeto yamamaye cyane kubera kuba umwe mu bagore batatu babyaranye na Diamond Platnumz.

Ubwiza bwe buri mu buvugisha benshi ndetse ni kenshi Rick Ross yagiye agaragara ari kumwe na we basohokanye hirya no hino ku isi.

Ku myaka 27 Hamisa Mobeto ni umubyeyi w’abana 2, umwe w’umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz n'undi w’umukobwa yabyaranye Francis Ciza.

Ubutunzi bwa Mobeto bubarirwa hagati ya miliyari 3Frw na miliyari 5FrwHamisa Mobeto agiye kwitabira ibirori bya Bianca Fashion Hub bizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa gatandatuDylan umuhungu wa Diamond ari kumwe na nyina Hamisa Mobeto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND