RFL
Kigali

Sobanukirwa ibintu 6 bitari urukundo bikenewe hagati y’abakundana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/08/2022 12:23
3


Sobanukirwa ibintu 6 bitari urukundo bikenewe hagati y'abakundana utari uzi cyangwa utajyaga uha agaciro.



Hari abatekereza ko gukunda ndetse nawe ugakundwa bihagije, ariko burya iyo bigeze ku bikenewe ngo umubano wanyu urusheho gukomera no gushinga imizi, urukundo rwonyine ntiruhagije.

Abakundana burya akenshi ntibatandukana kubera ko urukundo rwabuze, ahubwo hari ibindi bintu by’ingenzi biba byabuze kandi na byo bikenewe cyane kugira ngo urukundo rurusheho gushinga imizi.

Urubuga Elcrema rutanga inama ku rukundo n’imibanire y’abantu rwakusanyije bimwe mu bintu bitari urukundo bikenewe hagati y’abakundana kugira ngo barusheho gukomera mu rukundo no kurambana:

1.Icyizere

Niba ukundana n’umuntu ariko udashobora kumugirira icyizere cyangwa se mwese mukaba mutizerana ku buryo buhagije, ntimuzigere mutekereza ko umubano wanyu uzaramba kuko ntacyo ufite gihamye wubakiyeho.

Ukeneye kwizera uwo mukundana kugira ngo urukundo rwanyu rukomere.

Icyizere ariko na cyo ntigipfa kwizana ahubwo buri wese agomba guharanira no gukora ibikorwa bituma aba umwizerwa ku imbere y’umukunzi we.

2.Ubushake

Ikindi kintu gikenewe kugira ngo urukundo n’umubano birambe ni ubushake bwo kuba muri urwo rukundo koko.

Buri umwe mu bakundana agomba kugira ubushake bwo kubaka wa mubano ndetse bakagerageza no gushyiramo imbaraga nyinshi zishoboka kugira ngo ubashe gukomera no kuramba.

Iyo nta bushake, urukundo mufitanye igipimo rwaba rururiho cyose, umubano wanyu ntushobora kurenga umutaru.

3.Kubabarira

Nta muntu n’umwe udakosa, kubabarira rero ni kimwe mu bintu bikenewe atari hagati y’abakundana gusa ahubwo no mu buzima bwa buri munsi bw’abantu.

Niba koko ukeneye kubaka umubano ukomeye hagati yawe n’uwo ukunda, ukwiye kumenya gutanga imbabazi kuko urukundo nyarwo rurangwa no kubabarira.

Wowe n’umukunzi wawe niba mutajya mubabarirana mumenye ko nta mahirwe na make mufite yo kubana akaramata nk’uko mubyifuza.

4.Gusaba imbabazi no gushima

Burya kubabarira ni ngombwa, ariko nanone biragora gutanga imbabazi mu gihe uwakosheje atiteguye kuba yazisaba.

Abakundana bakwiye kwiga gusabana imbabazi igihe habayeho gukosa, kuko ibi bizabarinda kuba ikibazo bagiranye kigera ku rwego batakibashije kugikemura.

Ikindi kintu cy’ingenzi kijyana no gusaba imbabazi no kubabarira ni ukumenya gushima igihe hari icyiza ukorewe n’umukunzi wawe, kuko bituma yumva hari agaciro afite bigatuma arushaho guharanira kugukorera ibigushimisha.

5.Kwihanganira no kumva umukunzi wawe

Kwihangana na byo birakenewe cyane mu mibanire y’abakundana, kuko burya umukunzi wawe si umutagatifu ku buryo uzanyurwa n’ibikorwa bye byose.

Ugomba kwiga kwihanganira amakosa n’imyitwarire itari myiza iranga umukunzi wawe kuko uretse kuba bizatuma urukundo n’umubano wanyu birushaho gukomera, nawe ubwe bizamufasha guhinduka ku buryo bworoshye.

Ikindi kintu gikenewe hagati y’abakundana ni ugutega amatwi no kumva umukunzi wawe, kuko aho byabuze usanga bahora mu ntonganya zidashira. Ni benshi batandukana atari uko badakundana ahubwo aruko ubwumvikane hagati yabo bwabuze.

6.Guhana amakuru no gufatanya muri byose

Nibyo koko murakundana kandi by’ukuri ariko burya ibyo byonyine ntibyatuma murambana nkuko mu byifuza.

Nyuma y’urukundo mugomba guhana amakuru no kubwirana byose, kuko iyo iki kibuze na bimwe byavuzwe mbere bigenda bikendera.

Ntukwiye kwicara ngo utekereze ko umukunzi wawe azamenya icyo utekereza kitagenda neza cyangwa wifuza kandi utakimugejejeho, iga kumubwira ibikurimo byaba ibyo wifuza, ibitagenda neza cyangwa se ibindi byose ubona ko akwiye kumenya.

Ikindi kandi nk’abantu bakundana kandi bifuza kurambana mukwiye gufatanya muri byose, ibibazo n’ibihe bikomeye mukabibanano ntihagire utererana undi. Ni byo koko murakundana, ariko niba utekereza ko bihagije uribeshya kuko urukundo ari nk’urubuto rutewe mu butaka.

Iyo urubuto uruteye ntirubone izuba cyangwa amazi rukeneye ngo ruzamuke rukure neza rurapfapfana, cyo kimwe n’urukundo iyo ruhawe ibikenewe byose rurakura, ariko iyo bibuze ntawe umenya irengero ryarwo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo1 year ago
    Aha ndumva bikomeye mu rushako, gusa hari igihe uzana umugore cg ushaka umugabo byose mu byavuzwe haraguru ukagerageza ukabikora, ariko nyuma ugatangira ukibwira ko ari gatumwa. Njye byambayeho ndamureka. Urushako rw'iki gihe ni nk'akazungu (amahirwe). Ni uwiteka wenyine kabisa.
  • Rukundo 1 year ago
    Bavandimwe, aho ndumva bikomeye. Gusa hari igihe uzana umugore cg ugashaka umugabo ntugire na kimwe umwima nyuma akaba yagukorera ikintu ukagira ngo ni gatumwa. Byose ibyo wavuze haraguru uba ugerageza ariko kwihangana bikanga mugatandukana pe! Gusa mbona urushako rw'iki gihe ari nk'akazungu (guhirwa). Imana yonyine kabisa.
  • Kagame1 year ago
    nibyiza bakomeze bakundane





Inyarwanda BACKGROUND