Kigali

Itsinda Flexin Paka ryashyize hanze indirimbo nshya “HASI” ritangaza ko ingamba rizanye - VIDEO

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:16/08/2022 12:48
1


Flexin Paka ni itsinda rigizwe n’abasore babiri ari bo ‘Bless Bwite‘ na ‘Rukumbi’, rikaba rimaze imyaka ine mu muziki. Hari hashize iminsi iri tsinda nta ndirimbo rishyira hanze aho bavuga ko byatewe n'uko babanje gukurikirana amasomo dore ko bari mu mwaka wa nyuma wa kaminuza. Ubu bagarukanye ingufu.



Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo bashyize hanze indirimbo yabo nshya ifite amashusho bise “HASI”. Ni yo ndirimbo yabo ya mbere bakoze igaragaza amashusho. Iyi ndirimbo yishimiwe cyane dore ko mu minsi micye imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 4.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, aba basore bavuze ko bagarukanye imbaraga nyinshi banahamya ko batazongera kumara igihe kirekire badasohoye igihangano gishya. Bavuze ko buri mezi atatu bazajya bashyira hanze indirimbo kandi igasohokana n'amashusho yayo.


Bless Bwite ubarizwa mu itsinda Flexin Paka

Bless Bwite yagize ati: “Kuri ubu twiyemeje ko indirimbo yose tugiye kukora tuzajya kuyizanana n'amashusho. Noneho ku bijyanye n'agaciro k'amafaranga iyi ndirimbo yadutwaye byo ntabwo wayamenya, ni menshi, hari ayo twishyuye abakobwa twakoresheje muri iyi videwo, Hari ayo twishyuye aho twafatiye amashusho (Location), ayo twishyuye abatunganyije iyi ndirimbo n'ibindi byinshi, gusa ni menshi".


Rukumbi ubarizwa mu itsinda Flexin Paka

Indirimbo “HASI” yakozwe na Heavy Kick Kurt Audio naho ifatwa ry’amashusho rikorwa na Real Kent afatanije na Ramo. Amashusho yatunganyijwe na Rwakigabo.


Abasore bagize itsinda Flexin Paka ari bo Bless Bwite na Rukumbi 



KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA "PAKA" YA FLEXIN PAKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adrien2 years ago
    mn courage abasaz



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND