RFL
Kigali

Amaze imyaka 30 muri Politike, yayoboye Korali anashinjwa ibyaha bitandukanye: Ubuzima bwa Dr William Ruto watorewe kuba Perezida wa Kenya

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/08/2022 13:18
1


William Ruto, intiti n’inararibonye muri Politike, ni we watorewe kuba Perezida wa Kenya nyuma y’urugendo rw’amatora rwari rumaze igihe kigera ku cyumweru.



William Ruto yabonye izuba kuwa 21 Ukuboza 1966 mu cyaro cya Sambut. Se yitwa Daniel Cheruiyot, Nyina akitwa Sarah Cheruiyot. Yize amashuri abanza mu kigo cya Kerotel, asoreza ayisumbuye mu kigo cy’Abahungu cya Kapsabel. 

Yaje gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ya Nairobi, hari mu 1990 muri ‘Botany na Zoology’. Icyiciro cya gatatu yacyize muri ‘Plant ecology’ naho PhD ayisoza mu 2018.

Ubwo yigaga muri Kaminuza ya Nairobi, William Ruto yari umwe mu bagize itsinda ry’Ubumwe bw’Abakristo ari n’Umuyobozi Mukuru wa Korali yayo. Muri iyi mirimo ni bwo yahuye na Perezida Daniel Arap Moi wamwinjije mu bihe by’amatora yo mu mwaka wa 1992. 

Nyuma yo gusoza kaminuza, yahise yinjira mu bworozi bwagutse bw’inkoko mu cyaro cya Sugoi. Yaje kandi no kuba umwarimu hagari ya 1990 na 1992.

Ruto yinjiye muri Politike ubwo yari ushinzwe umutungo mu itsinda rya YK’92 ryari rishinzwe ibikorwa byo gutoresha bwa kabiri. Mu 1992 nibwo yatangiye kwigira ibirebana na Politike yo muri Kenya. Mu mwaka wa 1997 nibwo Ruto yinjiye mu Nteko Ishingamategeko ya Kenya.

Ubuhanga bwe bwakomeje gutuma azamurwa maze Perezida Moi amugirira icyizere cyo kuyobora ibikorwa by’amatora kubera uburyo yitwaye akanatuma ishyaka rya KANU ryongera gutsindira umwanya w’Umukuru w’igihugu. Perezida Moi yahise amuha umwanya muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, bidatinze ahita anagirwa Minisitiri wayo.

Ubwo Uhuru Kenyatta yatorerwaga kuyobora ishyaka rya KANU, Ruto yahise agirwa Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, hari mu mwaka wa 2005. Muri Mutarama 2006 yatangaje mu ruhame ko agiye kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo mu mwaka wa 2007, ibintu bitakiriwe neza n’abarwanashyaka ba KANU barimo na Moi wamuzamuye.

Yaje kugerageza amahirwe ariko biranga bitewe n'uko abo bari bahanganye bamurushijeho amajwi rugikubita. Amaze gutsindwa, yemeje ko ashyigikiye Raila Odinga wari uhanganye na Musalia muri KANU, bidatinze kuwa 06 Ukwakira 2007 yahise yegura ku mwanya w’Ubunyamabanga bw’ishyaka rya KANU.

Amatora yaje kuba mu kwezi ku Ukuboza 2007, Mwai Kibaki aba ari we wegukana intsinzi, Raila Odinga atigeze yemera nubwo byarangiye Kibaki ari we urahiriye kuba Perezida wa Kenya mu mpera za 2007. Ibi byateye imyivumbagatanyo ikomeye yahoshejwe n'uko Kibaki na Odinga bemeranije gusaranganya ubuyobozi.

Muri iyi nkubiri Ruto yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi umwanya yabayeho ariko ari n'umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko hagati ya 2008 kugera muri 2013. Hagati aho ariko imyivumbagatanyo yakurikiye amatora yatumye Ruto n’itsinda rye bafatirwa ibihano na ICC ariko muri Mata 2016 Ruto yaje kugirwa umwere kuri ibi birego.

Ruto yaje kwihuza na Uhuru Kenyatta bashaka kwegukana amatora ya 2013.

Hagati ya 05 na 08 Ukwakira 2014 Ruto yafashe umwanya wa Perezida mu gihe Uhuru Kenyatta yari hanze y’igihugu. Mu Ukuboza 2020 Ruto yatangaje ko aziyamamariza kuba Perezida mu matora ya 2022 ubwo yari Visi Perezida wa Kenya.

Ruto ariko na none yagiye avugwa mu bibazo bitandukanye birimo uburiganya mu bucuruzi, ubutaka n’ibindi ariko by’umwihariko yavuzweho kugira uruhare mu rupfu rwa Jacob Juma umucuruzi kabuhariwe wasanzwe muri pisine yishwe arashwe, hari mu 2016. Ibi byashingiwe ku mahari aba bombi bari bafitanye aho Jacob yagiye agaragaza Ruto nk'umuryi wa ruswa.

Uretse ibyaha Ruto yagiye ashinjwa inshuro zirenga imwe byiganjemo ibya ruswa, yigeze kuba n'igipimo. Hari kuwa 28 Nyakanga 2017 ubwo urugo rwe rwaterwaga n'umuntu witwaje umuhoro agakomeretsa abarinzi ariko nyuma akaza kuraswa.

Mu buzima busanzwe Ruto yasezeranye n’umufasha we mu 1991 bafitanye abana 7William Ruto yabaye Visi Perezida wa Kenya kuva mu mwaka wa 2013

Guhuza imbaraga kwa Kenyatta na William Ruto byagejeje aba bagabo ku bintu byinshiUbwana bwa Wiliam Ruto ntibwari bworoshye kuko yazungujeho ubunyobwa ku muhanda ndetse yambaye inkweto afite imyaka 15








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John1 year ago
    Ikinyamakuru nka Inyarwanda mugasohora article irimo amakosa y'imyandikire angana gutya, birababaje kabisa. Shame on you.





Inyarwanda BACKGROUND