Abantu benshi bateza ibibazo cyane cyane iyo banditse ubutumwa bugufi bakabwohereza ariko ntibabone igisubizo.
Ibi bituma abantu benshi batekereza ko batasubijwe
bigatuma bibaza ko hari ikibazo cyabaye cyangwa bakavuga ko ari ukwirengagizwa
kwabayeho. Ubusanzwe hari abantu birinda gusubiza ubutumwa mu gihe badafite
umubano wihariye n’abantu babandikiye.
Ushobora kuba ufitanye umubano n’umuntu ariko akaba
agufata nk’umuntu udakenewe cyane kuri we, bigatuma n’ubutumwa wanditse
budahabwa agaciro. Ahari wamaze igihe wibaza impamvu udasubizwa mu butumwa
wandikiye umuntu igihe kinini gishize, gusa iyi ishubora kuba impamvu.
Abantu barajwe inshinga no kugira ibyo bageraho ku buryo
kuba bareba uwabandikiye bibabera ikizamini gikomeye cyane.
Kuba wakoherereza umuntu ubutumwa bwanditse ngo ‘Hi!’ byonyine, by’umwihariko wenda ukaba wandikiye umuntu ufite izina ryo hejuru, ashobora kutazaguha igisubizo bitewe n’imirimo arimo.
Uyu muntu ashobora kuba
yakira ubutumwa bwinshi cyane ku munsi akabusoma bigendanye n’ibiburimo
ugasanga ubwawe yabushyize inyuma bikabuviramo kudasubizwa.
Niba wari usanzwe wandikira umuntu ukabanza ijambo ‘Hello, Hi’ mbere y’uko uvuga ikibazo nyirizina, uhindure, ujye ubijyanya cyangwa Hi
na Hello, ujye ubireka kugira ngo ubutumwa bwawe busubizwe.
Niwandikira umuntu ngo Hi, cyangwa Hello, ntuzategereze igisubizo byoroshye. Nibura ujye wandika ati: ”Muraho neza,
ndizera ko ubuntu bw’Imana buri kumwe namwe, ese ijoro ryagenze gute,….”. Ibi
nugerageza kubikora uzabasha kubona ubutumwa bwawe busubizwa.
TANGA IGITECYEREZO