Abakristu Gatolika bateraniye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Dominiko bazirikanye mu isengesho umuririmbyi Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan, bamwereka Imana bamwifuriza gukira vuba.
Kuva byamenyekana ko Buravan arwaye,
inshuti ze, abavandimwe n’abandi bifashisha imbuga nkoranyambaga basaba Imana
kumurebana impuhwe.
Uburwayi bwe ariko bwuririweho na
benshi batangaza amakuru y’ibinyoma atari yo ku buzima bwe, bigakura benshi
umutima.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere
tariki 15 Kanama 2022, ahagana saa kumi n’ebyiri kuri Kiliziya yitiriwe
Mutagatigu Dominiko ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, habaye Misa yitabiriwe na bamwe mu bazi Buravan n’abandi.
Bamwe mu bitabiriye iyi Misa bari
bazi ko ari iyo gusengera Buravan nk’uko byakomeje gukwirirakwira ku mbuga
nkoranyambaga, kuva ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere.
Ubwo Misa yari ihumuje, umwe mu
bahereza yegereye Padiri amubwira ko hari abitabiriye iyi Misa bazi ko
ari iyo gusabira Buravan wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Malaika’.
Padiri Ngororabanga Benjamin yavuze ko batamenye neza
gahunda yo gusengera Buravan, aboneraho no gutangaza ko uyu muhanzi akiri
muzima bitandukanye n’ibyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo ku cyumweru, bivuga ko yitabye Imana.
Padiri Ngororabanga yifurije Buravan gukira vuba,
amwereka Imana hanyuma asaba abakristu gufata hafi umwanya bazirikana Buravan
mu isengesho. Yavuze ko muri iki gihe, bagiye gutegura Misa yihariye yo gusengera
Buravan.
Muri iki gihe Buravan ari kubarizwa
mu Buhinde, aho yagiye kwivuriza indwara amaranye igihe. Uyu muhanzi asanzwe ari
umukirisitu muri kiliziya yitiriwe Mutagatigu Dominiko.
Aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze, atangaza ko yagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda, ashimira abakunzi be bakomeje kumusengera na Guverinoma y’u Rwanda yamuhaye ubufasha kugira ngo abashe kujya kwivuriza mu mahanga.
Padiri Benjamin yatuye igitambo cya Misa, mu gusoza asaba abakristu kuzirikana Buravan mu isengesho
Korali yifashishijwe muri iki gitambo cya Misa mu guhimbaza Imana
Abakristu bafatanyirije hamwe mu isengesho ryabo basaba Imana kurebana impuhwe Buravan
Buravan ni umwe mu basengera
kuri kiliziya yitiriwe Mutagatigu Dominiko ku Kacyiru
AMAFOTO: Nathanie
Ndayishimiye-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO