RFL
Kigali

Rayon Sports yatsindiwe mu munsi wayo mu mukino utahiriye Onana

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:15/08/2022 21:29
1


Kuri uyu wa Mbere, Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe kuri Stade ya Kigali mu mukino wa gicuti yahuyemo na Vipers Sports Club yo muri Uganda, umunsi w'igikundiro ntiwahira rutahizamu Onana wahushije uburyo bubiri bw'ibitego bwari bwabazwe.



Nyuma y'ibindi bice by'ibirori bya Rayon Day, ahashyira i Saa 18:30, umusifuzi Uwikunda Samuel yatangije umukino hagati ya Rayon Sports 'Gikundiro' imwe mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda na Vipers SC 'The Venoms' ikunzwe na benshi muri Uganda. 

Wari umukino wa mbere wa gicuti mpuzamahanga Rayon Sports ikinnye muri uyu mwaka, mu gihe Vipers SC yo yaje gukina nyuma y'iminsi micye ishize itsindiye Yanga SC muri Tanzania, nabwo mu birori bya 'Yanga Day'. 


Habanje kwerekanwa abakinnyi ba Rayon Sports

Vipers itozwa na Robertinho wahoze muri Rayon Sports yakomeje gahunda yo gutsindira amakipe mu birori itateguye, itahana intsinzi y'igitego kimwe ku busa (1-0). 

Byasabye iminota 4 gusa, kugira ngo Bobosi Byaruhanga wakuze atozwa n'abanyarwanda i Kisoro arebe mu izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Hategekimana Bonheur, aho yateye ishoti rikomeye umupira ukaruhukira mu rushundura. 


Bobosi (18) na bagenzi be bishimira igitego

Iminota 45 y'igice cya mbere, yasoje Vipers iyoboranye igitego cyayo, ndetse ntabwo yaranzwe no gusatirana gukabije ku mpande zombi, aho umupira wakinirwaga mu kibuga hagati. 

Mu gice cya kabiri, Haringingo Francis utoza Rayon Sports yakoze impinduka zitandukanye mu kibuga, havamo Paul Were, Osalue Oliseh, Nkurunziza na Felicien, hinjira Mugisha François, Mucyo Didier na Tuyisenge Arsene. 

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse rutahizamu Andre Onana abona uburyo bubiri bwabazwe ku minota ya 48' na 53', ariko bwose ntiyabubyaza umusaruro mu gihe yabaga ari hafi cyane y'izamu.

 

Aba-Rayon bari bacanye amatara

Ku munota wa 75, Tuyisenge Arsene na we yateye ishoti rikomeye ku izamu rya Vipers yotswaga igitutu, umupira ujya hanze y'izamu mbere y'uko na Mbirizi Eric ahusha uburyo bukomeye ku mupira yari ateresheje umutwe ukajya hanze y'izamu. 

Ku munota wa 89, Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma mu kibuga, rutahizamu Musa Esenu wo muri Uganda asimbura Bavakure Ndekwe Felix, mbere y'uko hashyirwaho iminota 5' y'inyongera, itagize icyo ihindura ku mukino. 

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Hategekimana Bonheur (GK), Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Ganijuru Elie, Nkurunziza Felicien, Osalue Oliseh, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Boubakar Traore, Paul Were na Willy Onana 

Umutoza: Haringingo F. Christian 

Vipers SC: Fabians Mutombola (GK), Isa Mubiru, Ashraf Mandera, Hilary Mukundane, Livingstone Mulondo, Saraje Sentamu, Yunus Sentamu, Bright Anukani, Bobosi Byaruhanga, Ibrahim Orit, Milton Kalisa 

Umutoza: Robertinho Calmo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gatete nkundineza emmanuel1 year ago
    ohooo.Rayon day ndakeka waryohewe byagenze neza agafrw kabonetse gato wayikase ariko warengejeho igitego 1-0 ferecitation ohoo Rayon sport day shantacyombonye nubundi urwishe yanka......!!?





Inyarwanda BACKGROUND