Uyu muhanzi yakoze iki gitaramo mu
ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022 mu Kiyovu kuri Great Hotel,
ashyigikiwe n’abahanzi barimo itsinda rya Catholic All Stars, Aline Gahongayire, Mani
Martin n’itsinda rya Bright Five Singers.
Iki gitaramo Nyamitari yagikoze agamije
kwereka abakunzi be ko yagarutse mu muziki nyuma y'aho yari amaze imyaka isaga 5
atavugwa mu ruhando rwa muzika. Cyagaragaje kandi ko agarutse mu muziki mu
ngeri zose atari gospel gusa nk’uko benshi ariyo bamumenyeho.
Iki gitaramo kandi yagiteguye mu
rwego rwo kwifatanya n'abakristu kwizihiza umunsi wa Asomusiyo, umunsi
abakristu Gatorika by’umwihariko bazirikana ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya,
umubyeyi avuga ko akunda cyane kandi yubaha.
Patrick Nyamitari yinjiye ku rubyiniro
aririmba indirimbo za Bikira Mariya n’izindi bishimisha benshi zirimo nka Turakwambaza
Mariya, Mwamikazi w’isi n’ijuru, Umwiza, Amaso akunda, Demande au soleil,
Iwacu, Cherish the Love, Kalema, Mumutashye mumubwire, Nari maziminsi+Ntikame,
Igitego, Uri Imana, Mesiya, Wallah, Wihogora ndetse na Uri Imana nzima.
Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu
benshi barimo ababyeyi ba Patrick Nyamitari, babyara be n’abandi.
Mu gitaramo hagati, Gahongayire
yahaye amadorali 50 Nyamitari nyuma yo kubona uburyo yitwaye ku rubyiniro n’akazi
yakoze kugira ngo iki gitaramo gishoboke.
Nyamitari yabwiye InyaRwanda ati “Yampaye
$50 ngo nzanywe amazi. Yabonye akazi gahambaye twakoze na band ko gutegura,
ahita ampa ayo madolari."
Muri iki gitaramo kandi, Nyamitari
afatanyije n’abaririmbyi bateye isengesho ryo gusabira Buravan umaze igihe
arwaye.
Uyu muhanzi avuga ko yizera neza ko isengesho rya benshi rihindura byinshi. Ati “Nifuzaga ko abari bahari ku bwinshi twahuza umutima tukamusabira ku Mana gukira kandi vuba."
"Nemera ko imitima
ishyize hamwe itakambira Imana bigira imbaraga kurusha umuntu umwe cyangwa umwe
umwe."
Aline Gahongayire muri iki gitaramo
yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Ndanyuzwe’ n’izindi. Uyu muhanzi aherutse
gutangira urugendo rwo gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya
karindwi.
Mu baririmbye muri iki gitaramo,
harimo Catholic All Stars, itsinda rimaze kumenyekana bitewe no gusubiramo
indirimbo zimwe na zimwe zo muri Kiliziya Gatolika ku buryo.
Iri tsinda ryari rihagarariwe na Rudakubana Intaramirwa Christelle, Uwineza Solange, Epiphanie uwayezu, Iratwibuka Salomé, Henriette, Padiri Rushigajiki jean Pierre (Pierrot ari we nyiri indirimbo ‘Niyeguriye Nyagasani’), Karangwa Fabrice [Perezida wa Bright Five Singers];
Elisé,
Niyonkuru Fabrice, Niyitegeka Charles [Perezida wa korali Inyange za Mariya
akaba n’umuyobozi muri kompanyi Ishusho), Roberto, Uwanyirigira Monique na Niyonzima
Oreste.
Iri tsinda ryaririmbye mu byiciro
bibiri, mu gice cya mbere baririmbye indirimbo eshanu zirimo nka Dusingize
Imana, Niyeguriye Nyagasani bakoranye na Mani Martin, Dore inyange yera de na Nyagasani
Mana yacu.
Mu gice cya kabiri bariirmbye
indirimbo ‘Byose bihira abakunda Imana’ baririmbanye n’umuhanzikazi mu ndirimbo
zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire.
Itsinda Bright Five Singer ryatunguranye muri iki gitaramo, kuko batari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba, baririmba indirimbo nka ‘Uhoraho nyirimpuhwe’, ‘Allelluia du messie’ yanyuze benshi n’izindi.
Kanda hano urebe amafoto menshi y'iki gitaramo


Patrick Nyamitari yakoze igitaramo
cyari kigamije kwifatanya n'Abakristu kwizihiza umunsi Mukuru wa
Asomusiyo
Iki gitaramo cyitabirwe n'abantu
benshi biganjemo abakristu Gatolika, kandi bose bari bafite ibyishimo byinshi
Iki gitaramo cyaranzwe n'indirimbo
nyinshi Patrick Nyamitari yumvaga akiri umwana, akazaririmba mu buryo bwe
Nyamitari yaririmbye indirimbo ze zo
hambere, iz'abahanzi banyuranye ku Isi n'iziri kuri album ari gutegura
Abaririmbyi bo muri korali zitandukanye
'Rwanda Catholic All Stars' baririmbye nyinshi mu ndirimbo basubiyemo zamamaye muri Kiliziya Gatolika
Mani Martin yafatanyije na Catholic
all stars kuririmba indirimbo bakoranye bise 'Niyeguriye Nyagasani'
Mani Martin yari yitabiriye iki
gitaramo agiye gushyigikira Patrick Nyamitari


Gahongayire yashimye Nyamitari, avuga
ko ari umwe mu bahanzi bahanze indirimbo nawe ubwe yigiyeho kuririmba
Aline avuga ko nyinshi mu ndirimbo za
Nyamitari yakuze aziririmba, kandi zamuhaye inganzo yubakiyeho
Gahongayire avuga ko nta muntu ukwiye gushidikanya ku mpano ya Nyamitari. Ati "Kutamushyigikira ni ishyari."

Patrick Nyamitari na Mani Martin bahuriye ku rubyiniro nyuma y'igihe
Yago ni we wakiriye Patrick Nyamitari
ku rubyiniro mbere y'uko yanzika mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe
Catholic all Stars yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zirimo nka ‘Niyeguriye nyagasani’, ‘Nyagasani mana yacu’ n’izindi

Umuhanzikazi Christelle Intaramirwa uherutse gusohora indirimbo 'Acyaha uwo akunda'
Umuhanzikazo
Salome ubarizwa mu itsinda 'Salome&Roberto' rizwi mu ndirimbo zirimo nka
'Rukundo', 'Dufite Imana' n’izindi
Roberto
ubarizwa mu itsinda 'Salome&Roberto' aha yafatanyaga na Catholic all Stars
kuririmba

Uwanyirigira
Monique wo muri Christus Regnat ni umwe mu babarizwa muri Catholic All Stars





Ababyeyi n'abavandimwe ba Patrick Nyamitari bamushyigikiye muri iki gitaramo

Igitaramo nk'iki cyo guhimbaza Imana usigarana amashusho cyangwa se ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM