RFL
Kigali

Miss Nishimwe biravugwa ko yambuwe uburenganzira bwo kujya mu marushanwa asimbuzwa Miss Mervella

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:14/08/2022 14:00
0


Miss Nishimwe Claudie Laurie umaze icyumweru yambitswe ikamba rya Miss University Burundi 2022, bivugwa ko yambuwe uburenganzira bwo guhagararira u Burundi muri Nigeria mu irushanwa rya Miss University Africa 2022 rizaba mu Ugushyingo 2022. Amakuru avuga ko yasimbuwe na Miss Niteka Marvella.



Itangazo ryasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuwa Gatandatu  tariki ya 13 Kamena 2022, rigaragaza ko Miss University Burundi 2022 wari wambitswe ikamba tariki ya 5 Kanama 2022 agomba gusimburwa na Miss Niteka Marvella, umukobwa w'imyaka 19.

Niteka Marvella umukobwa w'imyaka 19 uzahagararira igihugu cy'u Burundi ni umunyeshuri wiga mu  mwaka wa kabiri, muri Kaminuza yitwa Université  Lumière de Bujumbura. Uyu mukobwa akaba yaritabiriye n'amarushwa ya Miss Burundi 2022, kandi yatoranyijwe mu bakobwa 25 bageze mu cyiciro cya Miss Burundi yari yitabiriwe n'abakobwa 136.

Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu yatumye Miss University Burundi 2022 Nishimwe Claudie Laurie, yamburwa uburenganzira bwo guhagararira u Burundi mu marushanwa ya Miss University Africa 2022.


Source: Magazine la jeunesse 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND