RFL
Kigali

Icyatumye Bimenyimana Bonfils Caleb ava muri Afurika Y'Epfo cyakemutse? Azatangwaho angahe?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/08/2022 9:33
0


Muri iki cyumweru hagati nibwo Bimenyimana Bonfils Caleb yasubiye muri Afurika Y'Epfo, mu biganiro bya nyuma n'ikipe ya Kaizer Chiefs yari yabanje kumubenga.



Nyuma yo kwizengurukaho ishakisha rutahizamu w'umwaka, Kaizer Chiefs yagaruye amaso kuri rutahizamu ukomoka mu Burundi Bimenyimana Bonfils Caleb. Uyu musore w'imyaka 24 yamaze ibyumweru 3 ari mu igerageza mu ikipe ya Kaizer Chiefs, gusa umutoza w'iyi kipe Arthur Zwane ntiyashima urwego rwe byatumye uyu mukinnyi bamusezerera agaruka mu Rwanda aho yari amaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports.

Ku nshuro ya mbere uyu mutoza yari yatangaje ko ibyo bashakaga muri rutahizamu bidahuye n’ibyo Caleb yari afite. “Turashaka umwataka ukomeye w'umuhigi kandi ufite imbaraga. Abo turi kubona usanga batagurishwa, cyangwa se bahenze." Celeb nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Kaizer Chiefs yatumijeho abandi bakinnyi ariko isanga bari ku rwego rwo hasi kuruta Caleb.

Caleb ubwo yari mu igerageza muri Kaizer Chiefs 

Umwaka ushize w'imikino Kaizer Chiefs yarekuye abakinnyi bane barimo Leonardo Castro, Samir Nurkovic, Lazalous Kambole na Bernard Parker ariko na n’ubu babuze abasimbura babo. Wayde Lakay na Darren Smith ni bamwe mu bakinnyi baje mu igerageza muri iyi kipe ariko basanga bari hasi cyane.

Kaizer Chiefs imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 7 gusa, Ashley du Preez ni mwe mubakinnyi utaha izamu bafite kandi babona ko adahagije. Imwe mu mpamvu nyamukuru twamenye zatumye Caleb atumizwaho igutaraganya ni uko iyi kipe yatsinzwe umukino ufungura shampiyona igitego 1-0, bahita babona ko igihe cyabajyanye basinyisha Caleb, ahubwo bakazashaka Rutahizamu nyuma.

Amakuru ducyesha umwe mubareberera uyu mukinnyi avuga ko Caleb ashobora kuzasinya amasezerano y'umwaka umwe, akajya ahembwa miliyoni zigera kuri 4 z'amanyarwanda.

Caleb yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND