RFL
Kigali

Laetitia Dukunde Mulumba yashyize hanze indirimbo nshya 'Ntirikarenge' ihamagarira abantu kubabarira no kutiganyira-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/08/2022 1:55
0


Umuramyi Laetitia Dukunde Mulumba utuye mu Bufaransa, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Ntirikarenge" ihamagarira abantu kugira umutima ubabarira no kwirinda kwiganyira. Yayanditse yisunze icyanditswe cyo muri Bibiliya muri Matayo 6:34 havuga ngo "Ntimukiganyire mutekereza iby'ejo. Umunsi wose ukwiranye n'ibibi byawo".



"Ntirikarenge" yanditswe ndetse iririmbwa na Laetitia Dukunde MULUMBA umuramyi ukorera umuziki mu Bufaransa ari naho atuye. Yatunganyijwe na Producer Gates MULUMBA, umugabo w'uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo "Kwizera". Iyi ndirimbo ye nshya ije ikorera mu ngata "Akanzu" imaze amezi 5 iri hanze, ikaba imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 11 ku rukuta rwa Youtube rw'uyu muhanzikazi.

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Laetitia Dukunde MULUMBA, yavuze ko inganzo y'iyi ndirimbo ye nshya idatandukanye cyane n'izindi "kuko mbona ari umurimo w'Ivugabutumwa". Yavuze ko Umwuka w'Imana yamusabye kuyisohora. Arakomeza ati "Iyo ngiriwe ubuntu nkumva Imana impaye ubutumwa nezezwa no gutumika nyine nkabutambutsa mu ndirimbo. Ni imwe mu ndirimbo nkeya mfite nanditse ariko ukumva Umwuka niyo atunzeho agatoki ngo tube ariyo dusangiza abantu".

Ku bijyanye n'umusaruro yiteze kuri iyi ndirimbo, yagize ati "Nyitezeho umusaruro mwiza cyane kuko urabona njyewe ku giti cyanjye nk'Umuramyi sinkorera uyu murimo ngo abantu basigarane izina ryanjye hanyuma ubutumwa buburizwemo. Umunezero wanjye n'umusaruro nishimira iyo ngiriwe ubuntu nkabona abantu yaba 1 cyangwa 2 ambwira ko ubugingo bwe yumva hari ikintu buhembutseho, umva ndabyina nkagasazii (yahise akubita igitwenge).

Yakomeje avuga ko ashimira Yesu Kristo ko "aherekeza umurimo aba yantumye akawukomeza". Yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya afite izindi zitandukanye azasohora mu bihe bya vuba uko Imana izagenda imushoboza. Ati "Indirimbo zo zirahari kuko Imana idukunda natwe tuzakomeza gukora uko dushobozwa tubihe abanyarwanda kuko bakwiye ibyiza".

"Niwahura nibikubabaza, izuba 'ntirikarenge' ugishavuye. Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa. Kuko usaba wese ahabwa, ushaka nawe arabona, ukomanze nawe arakingurirwa. Ntawasaba ifi ngo ahabwe inzoka, ntawasaba umugati ngo amuhe ibuye, kuko Data ari Imana y'urukundo, ni umunyarukundo kandi ni we rukundo. Nuko ntiwiganyire, ibyo ukeneye bimenyeshe Data wa twese". Laetitia mu ndirimbo ye nshya "Ntirikarenge".


Kwiganyira ntacyo kwamarira umuntu uretse kumuvanamo ibyiringiro by'ejo hazaza - Laetitia mu ndirimbo ye nshya


"Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa" - Laetitia mu ndirimbo ye 'Ntirikarenge'


Laetitia yakoze mu nganzo asaba abantu kutiganyira ahubwo ibyo bakeneye babisabe 'Data wa Twese'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "NTIRIKARENGE" YA LAETITIA DUKUNDE MULUMBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND