Singiza Music Ministries ikorera umurimo w'Imana muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, yakoze igitaramo cy'uburyohe. Ni igitaramo bari batumiyemo Serge Rugamba, Elite Band n'umwigisha Bayingana Egide.
Muri iki gitaramo mbonekarimwe muri UR-Huye, abaririmbyi bagize Singiza Music Ministries bafashe umwanya uhagije bayobora abitabiriye iki gitaramo mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana mu Kuri no mu Mwuka. Bakoresheje indirimbo zabo zakunzwe mu bihe binyuranye ndetse n'iz'abandi baramyi. Serge Rugamba wari waturutse i Kigali, nawe yahawe umwanya agaragaza ko ari umuhanga bidashidikanywaho mu ijwi rye rizira amakaraza.
Nk'uko bigaragara mu mashusho yafashwe na Paradise Tv, uyu muramyi uri mu bahanga cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu, yabanje gukora ibyihariwe n'abaramyi b'abahanga gusa, acuranga umuziki uryoheye amatwi akoresheje mikoro yonyine. Yakurikijeho indirimbo ivuga ngo "Wanshyizemo ubuturo, amavuta asa n'izahabu y'imyerayo antembamo. Mu rwihisho rw'Isumbabyose nahagizemo ubuturo, amavuta asa n'izahabu y'imyerayo atembamo".
Pacifique Hirwa Perezida wa Singiza Music Ministries, aherutse gutangariza inyaRwanda.com ko bateguye iki gitaramo mu gufatanya n'abakunzi babo kuramya Imana mu Kuri no mu Mwuka, ubwiza bw'Imana bukuzura mu mitima yabo ndetse no muri UR-Huye Campus. Insanganyamatsiko yacyo yaragiraga iti "Jesus the only truth that sets free" [Yesu ukuri konyine kubohora].
Iki gitaramo cyabaye tariki 05 Kanama 2022 kibera muri UR-Huye. Kije gikurikira ikindi cyabaye kuwa 20/11/2021 aho bari batumiye James na Daniella na Bishop Dr. Masengo Fidele. Ni igitaramo cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ngo 'Jesus is the way, the truth and life; John 14:6', bikaba bisobanuye ngo 'Yesu ni inzira n'ukuri n'ubugingo', ikaba iboneka muri Yohana 14:6.
Singiza Music Ministries igizwe n'abanyeshuri biga muri UR-Huye, ikaba yaratangiye mu 1997. Ni umuryango wareze abaramyi benshi kandi bakomeye. Inshingano yabo ni ukubaka igicaniro cyo kuramya no guhimbaza Imana no gukwirakwiza impumuro nziza yo kuramya Imana binyuze mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana. Igizwe n'abanyamuryango 30 biga muri UR Huye n'abandi basoje Kaminuza, bagahuzwa n'ibikorwa by'ivugabutumwa mu buryo butandukanye.
REBA MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO CYA SINGIZA MUSIC
AMAFOTO + VIDEO: Keefa Jacques - Paradise Tv
TANGA IGITECYEREZO