RFL
Kigali

Pappy Patrick yashyize hanze indirimbo nshya yise "Roman 8 31" isaba abatuye Isi kudakunda gusa bene wabo - YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/08/2022 23:21
0


Umuramyi Patrick Nkurunziza uzwi nka Pappy Patrick nk'izina akoresha mu muziki usingiza Imana, yakoze mu nganzo asaba abatuye Isi gukundana abantu bose, ntibakunde gusa bene wabo n'abo bakorana cyangwa baturanye. Avuga ko muri iki gihe heze urukundo rurobanura, ibi bikaba bihabanye n'ibiri mu byanditswe mu Abaroma 8:31 yakomoyeho iyi ndirimbo.



"Indirimbo ishingiye ku nkuru ivuga ngo ese niba uwiteka Imana yacu ari mu ruhande rwacu umubisha wacu yava he cyangwa se yadutwara iki?" Pappy Patrick avuga ku ndirimbo ye nshya yise Roman 8:31. Akomeza avuga ko "muri iki gihe urebye umuntu akunda uwo bahuje imyumvire cyangwa uwo bava hamwe cyangwa uwa hafi mu muryango we ariko siko Imana ibishaka". 

Yatanze umurongo wo muri Bibilia ushishikariza abantu kudakunda gusa bene wabo, ahubwo bakaba bakwiriye gukunda bose. Ati "Kuko Luka 6: 32 haravuga ngo ese nimukunda bene wanyu babumva babakunda cyane kurusha rubanda muhuye rwagiseseka mukarugaya ariko mu mutima mwibwira muti ku cyumweru tuba twagiye gusenga, ariko ibikorwa byanyu ari ukwiyorobeka".

Atanga inama z'uko abatuye Isi bakwiriye kubanirana, ati "Mureke twishyire ahagaragara nta buzima bwo kwigirisha no kwihishahisha, Imana ibe mu ruhande rwacu naho abantu batakumva, [bakavuga] ko wowe wasaze, uburyo ukoramo ibintu cyangwa uvugamo ibintu, kuko Yesu azira icyaha gusa, n'ugikora akanga no kubyemera ko ari ibyaha".


Pappy Patrick yagaragaje ko bidakwiye ko abantu bakunda benewabo bonyine

Arakomeza asobanura icyanditswe yitiriye iyi ndirimbo ye, ati "Iri jambo ryo mu Abaroma igice 8 umurongo wa 31 "NIBA IMANA IRI MU RUHANDE RWACU UMUBISHA WACU YAVA HE", muri make ni iki bitubwiye mu gihe isi yose n'abantu bakwinubye, bakunennye, bakwanze, bigendeye, byose birashoboka ahubwo ikintu cyiza ni ukureba niba wowe n'Imana yawe ari neza".

Pappy Patrick utuye muri Canada, yakomereje ku ndirimbo ye nshya yise Roman 8:31 ati "Igitero cya mbere mba mvuga ko uko umurabyo urabya ariko abantu bigira ko bazi Imana cyane bakabyerekana bazatungurwa naho abantu baciye bugufi bemera ko ari abanyabayaha ariko bashaka kwihana naho baba mumurimo w'Imana birumvikana ni abantu Imana ibababarira bose".


Ari mu baramyi bari gukora cyane

Iyi ndirimbo ye ni "Afrobeat Urban Gospel" nk'ibisanzwe kuri uyu muhanzi, hakaba harimo 'Bridge' y'Icyongereza n'inyikirizo abifashijwemo n'abaririmbyi bamufashije mu majwi. Ati "Dukomeze dusengerane twaba tuziranye cyangwa tutaziranye, singombwa kumenyana cyane ngo umenye ibyifuzo by'ibanze wasengera mugenzi wawe kugira Imana imusubize kandi inzozi ze zibe impamo bigushimishe nta shyari urwango n'ibindi".

Asoza ikiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, uyu muramyi yavuze ibanga Abakristo bagendana kabone n'ubwo bagaragara nk'abanyantege nke. Ati: "Umukristo agaragara inyuma nk'umunyantege nke ariko imbere agendana ibanga rituma yiyumva nk'umunyembaraga, kandi ni byo koko ni mu gihe uri kumwe na Yesu uba uri 'ntakorwaho'". 

Yijeje abakunzi be ko abahishiye imiziki myinshi kandi myiza ati "Murakoze cyane, imiziki myinshi irakomeje iraje kandi namwe murakoze gudutiza amatwi yanyu. AMEN Imana ibibahere umugisha".


Yisunze Abaroma 8:31 akora indirimbo irimo ubujyanama mu rukundo nyakuri


Aramya Imana mu njyana zitandukanye


Aherutse kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere wiga ibijyanye no gutwara indege

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "ROMAN 8 31" YA PAPPY PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND