RFL
Kigali

Umuhanzikazi w’imyaka 14 yatunguranye mu gitaramo cya Kizz Daniel-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/08/2022 23:37
0


Abahanzi banyuranye biganjemo abo muri Nigeria ni bo bamaze kunyura ku rubyiniro barimo n’uw’imyaka 14 wavuze ko yakunze uko abanyarwanda bitwara. Ni mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya MTN/ATH kiri kubera kuri Canal Olympia kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022.



Ku isaha ya saa 21:25 ni bwo abashyushyarugamba bageze ku rubyiniro batangira gushyushya abari bamaze kuhagera. Dj Ira yaje guhabwa umwanya wo kuvanga umuziki ku isaha ya 21:44. Ku isaha ya 21:45 hakiriwe umuhanzi wa mbere ku rubyiniro ari we Sky2 agerageza gushyushya abantu nubwo byagaragaraga ko bagikonje.

Ubwo yavaga ku rubyiniro hakiriwe ku rubyiniro umwe mu bahanzikazi bakizamuka w’imyaka 14 wo muri Nigeria waririmbye indirimbo ze zitandukanye mu gihe cy’iminota micye, ashimangira ko yakunze uko abanyarwanda bameze anavuga ko ari beza cyane.

Umushyushyarugamba Lynda ubica bigacika muri Uganda yakiriwe na Anita Pendo ku isaha ya saa 22:07 yongera uburyohe mu gitaramo.

Ku isaha ya saa 22:14 ni bwo umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gais Baba, ukomoka muri Nigeria yahamagawe ari kumwe n’abacuranzi n'abamufasha kuririmba nubwo yaririmbaga mu cyongereza n’indimi gakondo zo mu gihugu cy’iwabo ariko abantu bari bamwishimiye.

Kolade Bless umwe mu bahanzi bo muri Nigeria yaririmbiye abanyabirori bitabiriye iki gitaramo, aririmba indirimbo ze zirimo Helpyourself.

Umuhanzikazi w'imyaka 14 wo muri Nigeria watunguranye ku rubyiniro

Sky 2 ari mu bahanzi basusurukije abitabiriye
Anita Pendo na Tino ni bo bayoboye igitaramo cya Kizz Daniel

Abantu babucyereye 

Abahanzi biganjemo abo muri Nigeria nibo bamaze gususurutsa abitabiriye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND