Umukirigitananga Daniel Ngarukiye yamaze gusubira mu gihugu cy’u Bufaransa aho abana n’umuryango we, ni nyuma y’amezi atatu n’iminsi itatu yari amaze mu Rwanda.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo
zirimo ‘Bwiza’ yahagurutse ku kibuga cy’indeg Mpuzamahanga cya Kigali ahagana
saa munani z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2022, aho
yajyanwe na RwandaAir.
Yanditse kuri konti ye ya Twitter,
avuga ko yanyuzwe n’ibihe yagiriye mu Rwanda, kandi azakora ku mutima igihugu
cy’amavuko.
Ngarukiye ati “Urabeho Rwanda
nziza! Nsubiye iyo cyatawe hakurya y'inyanja,
ariko umutima usigaye i Kigali. Je t'aime Rwanda (Ndagukunda Rwanda. Nahubutaha.”
Uyu muhanzi asobanura ko mu gihe cy’amezi
atatu n’iminsi itatu byari bishize ari mu Rwanda, yahakoreye ibikorwa
bitandukanye by’umuziki.
Yafashe amashusho ya zimwe mu
ndirimbo ze azasohora mu minsi iri imbere; yakoze igitaramo ‘Nta gakondo nta nkomoko’ yahuriyemo n’abarimo Massamba Intore n’abandi.
Tariki 7 Nyakanga 2022, nibwo Daniel
Ngarukiye yageze i Kigali nyuma y’imyaka irindwi yari ishize aba mu Bufaransa.
Uru rugendo yakoreye mu Rwanda, uyu
muhanzi yarugereranyije no kuzuka. Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ati “Ubu
ndazutse, ndazutse cyane ku buryo ibyiyumviro mfite aka kanya ntabwo ushobora
kubyumva. Njya kurira indege narize cyane, kuko nje na RwandAir ntabwo nari
kujya gufata izindi ndege z’abantu batatowe ndeba iyatowe.”
Mu bihe bitandukanye, Ngarukiye
yagiye agerageza kuza mu Rwanda ariko bikanga. Avuga ko ahanini byagiye biterwa
na gahunda z’ubuzima ‘rimwe na rimwe bikarangira bidaciyemo kandi wari wijeje
abantu’.
Mbere y’uko uyu muhanzi aza mu Rwanda
yashyize hanze indirimbo yise ‘Ka kana’ yafatiye amashusho mu Rwanda no mu
Bufaransa.
Yasobanuye ko ari inkuru mpamo yaririmbye ishingiye ku mwana bakuranye, ariko batongeye kubonana nyuma y’uko iwabo bimukiye mu Mujyi wa Kigali.
Ngarukiye yagaragaje ifoto ari mu ndege ya Rwandair yerekeza mu Bufaransa
Ku kibuga cy'indege mpuzamahanga Ngarukiye yaherekejwe n'umuhanzikazi Angel [Angel na Pamella]
Mbere y’uko Daniel Ngarukiye asubira mu Bafaransa yakoze igitaramo ‘Nta gakondo nta nkomoko’
Ubwo yari mu Rwanda, Ngarukiye yahuye n’abarimo umusizi Rumaga, Inzora Benoit n’abandi
Ngarukiye yahuriye mu kiganiro n’itsinda rya Angel na Pamella rizwi mu ndirimbo zubakiye ku muco
Jules Sentore yahuje imbaraga na Ngarukiye mu gitaramo
Massamba Intore yafashije Ngarukiye muri iki gitaramo
Ngarukiye yanyuze mu Bubiligi yakirwa n’umuhanzi Seleman Dicoz
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KA KANA' YA DANIEL NGARUKIYE
TANGA IGITECYEREZO