Umutaramyi Josh Ishimwe ukunzwe bikomeye mu ndirimbo "Reka Ndate Imana" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 366 mu kwezi kumwe gusa imaze kuri Youtube, yamaze gushyira hanze indi ndirimbo nshya yise 'Imana iraduteturuye' yageze hanze ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022.
Iyi ndirimbo 'Imana iraduteturuye' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Bruce&Boris naho amashusho yayo akorwa na Producer Musinga. Ije ikorera mu ngata "Reka Ndate Imana" yabaye ibendera ry'umuziki wa Josh Ishimwe umusore ukiri muto uhimbaza Imana mu njyana Gakondo.
Muri iyi ndirimbo ye nshya "Imana iraduteturuye", Josh Ishimwe aririmbamo ko nta muntu ushobora kwiringira Imana ngo akorwe n'isoni. Ati "Imana iraduteturuye, iyo mu ijuru iratwibutse imigambi ya satani, Imana iyihinduye ubusa. Ntawakwiringira Imana ngo imuhemukire ntawayikoreye ngo akorwe ni isoni.
Amarira ya Hannah yavuyemo Samuel, Amarira ya Sarah yavuyemo Isaac, Yosefu warimungoyi yabaye igikomangoma. Wararize bihagije ugeza naho wiheba, ariko, Imana iravuze ngo humura ndakwibutse. Wanyeretse gukomera kwawe nanjye Mana nzajya ngushima".
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Joshua Ishimwe [Josh Ishimwe] yavuze ko yiyemeje gukora umuziki ahozaho kuko biri mu byo yasezeranyije abakunzi be. Ati "Ndaruhuka ahubwo nuko mu byo nasezeranije abankunda bankurikirana ni uko ntazajya nsinga intera nini cyangwa igihe kinini hagati y'indirimbo n'iyindi".
Yavuze ko umuntu uri bwumve iyi ndirimbo ye nshya yamugeneye impamvu y'uko nta muntu wakoreye Imana ngo imuhemukire. Ati "Umuntu uyumva ni ukumwibutsa ko ntawiringiye Imana ngo imuhemukire kandi ntanuwayikoreye ngo akorwe n'isoni "Dawidi ati 'nari umusore none dore ndashaje sindabona umukiranutsi arekwa cyangwa ngo urubyaro rwe rusabirize'".
Josh Ishimwe arakataje mu muziki usingiza Imana mu njyana Gakondo
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "IMANA IRADUTETURUYE" YA JOSH ISHIMWE
TANGA IGITECYEREZO