RFL
Kigali

Sheebah Karungi udakunda abamwinjirira mu buzima bwite bibaza niba akundana n’abakobwa, yemeje kuzataramira abanyarwanda kakahava-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/08/2022 23:01
0


Sheebah Karungi uri mu bahanzikazi bahagaze neza muri East Africa akaba azataramira abazitabira iserukiramuco rya MTN/ATFH, yatangaje ko yiteguye gutaramira abanyarwanda kakahava, agaruka ku kibazo cyo guhohoterwa kwa Teta Sandra anagira inama abari n’abategarugori.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Kanama 2022 habura amasaha mbarwa iserukiramuco ritegerejwe na benshi rigatangira, habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyayobowe n’umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana.

Mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri iki kiganiro ubwo cyafungurwaga, uhagarariye ATHF yateguye iki gitaramo ni we wabimburiye abandi atangira agira ati: “ATHF ikorera muri Nigeria mu myaka myinshi ishize, iki kikaba ari cyo gitaramo gifunguye imikorere yacu mu Rwanda. Si igitaramo kuko ari iserukiramuco ry’iminsi ibiri.”

Yaw wari uhagarariye MTN iri mu baterankunga b’iki gikorwa, nawe yasobanuye impamvu nyamukuru yabateye kwifuza gutera inkunga iki gitaramo agira ati: “Twishimiye gukorana nabo, kandi twabafashije kuko biri mu murongo umwe n’ibyo twasezeranije abakiriya. Rero ni mu rwego rwo kubibaha kandi tuzakomeze gufatanya, twiteguye kwishima no kubashimisha muri iri serukiramuco.”

Manzi wari uhagarariye Bralirwa yateye inkunga iki gikorwa binyuze mu kinyobwa cyayo cya Amstel, yagize ati: “Mu busanzwe intego yacu ni ugucuruza ibyishimo tubinyujije muri yacu platform yitwa inshuti za Amstel, twateye inkunga iki gikorwa cy’agashya mu gihugu kandi twizera ko kizashimangira intego yacu ahubwo abataragura amatike bihute.”

Umushyushyarugamba Anita Pendo uri mubazafatanya n’abandi kuyobora iri serukiramuco rizaba hagati ya tariki 12 na 13 Kanama 2022, yagize ati: “Icyo nababwira ni uko imyiteguro ari yose, kandi bizaba ari ibyishimo byuzuye, hazashya.”

Umuhanzikazi Momolava we yagize ati: “Twiteguye neza kandi twizeye ko ibintu bizagenda neza.” Abandi bahanzi nabo bagiye bashimangira ko biteguye, kandi abantu bafite kugura amatike kuko bazabona ubudasa. Muri abo harimo Kivumbi, Ariel Wayz, K Shot, Soja Kid na Major Fabla ugiye guseruka bwa mbere ku rubyiniro rukomeye ariko wahamije ko abantu bazahora bifuza kumubona kuko yiteguye birenze.

Sheebah uri mu bahanzi b’abanyamahanga bazagaragara muri iri serukiramuco hamwe na Kizz Daniel, nawe yongeye gushimangira ko yishimiye kuba mu rugo. Uyu muhanzikazi mu magambo ye ati: “Buri gihe mpora nishimira kuba mu rugo, ndishimye cyane ndabashimira abanyarwanda gushyigikira umuziki wanjye dore ko ari naho watangiriye mbyina, kandi icyo nababwira ni uko igihe kizaba gito.”

Agaruka ku kibazo cya Weasel uvugwa guhohotera umugore we Sandra Teta, Sheebah Karungi ati: “Si ubwa mbere Weasel akubita Teta, yasebeje abagabo b’abagande rero ibyo yakoze bikojeje isoni kandi biteye agahinda. Mu busanzwe sinkunda abagabo bahohotera abagore ntitaye kuwo uriwe. Niba mudashobokanye wamureka akigendera mu mahoro, kandi abari namwe bategarugori niba ukubiswe rimwe hita wigendera.”

Mu bindi uyu muhanzikazi yavuzeho ni ibijyanye niba koko yaba akundana n’abandi bakobwa cyangwa niba afite umukunzi, ati: “Kuva mu bwana bwanjye ubuzima bwanjye bwite mbugira ibanga. Kuba naba mfite umukunzi cyangwa nkundana n’abandi bakobwa ni ibindeba sibyo?”

Hagarutswe ku kibazo kimaze iminsi cy’abahanzi nyarwanda bakora ariko ntibishyurwe, babaza niba koko abahanzi bo mu Rwanda bagiye kuririmba muri iki gitaramo bo baba bishyuwe ngo abafana bazaze bazi ko byarangiye dore ko iyo batishyuwe bataririmba abafana akaba aribo babigenderamo kandi bo (abafana) baba babishyuye ayabo. Umuyobozi wa ATHF yavuze ko icyo cyacyemutse.Ubwo Sheebah Karungi yageraga ahabereye ikiganiro n'itangazamakuru yakiriwe n'abakobwa babarizwa muri Kigali ProtocalYaw Ankoma Agyapong ni we wari uhagarariye MTN yateye inkunga iri serukiramuco Abahanzi, abaterankunga n'ubuyobozi bwa ATHF bari babucyereyeHaganiwe kuri byinshi ariko byose byahurije ku kuba iri serukiramuco rizasiga ibyishimo mubazaryitabiraBamwe mu bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco ry'umuziki bari kumwe na Nzeyimana umunyamakuru wa RBA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND