RFL
Kigali

Kevin Kade yatamajwe n’umubano afitanye na Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize mu ndirimbo ‘Tina’-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/08/2022 13:46
0


Umuhanzi umaze kubaka izina Kevin Kade kubera gukora indirimbo zikora ku mitima benshi by'umwihariko abakobwa b’ibizungerezi badasiba kuzumva, yasohoye indirimbo nshya yise "Tina" igaruka ku mubano we Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize.



"Tina" ni indirimbo imaze iminsi itanu isohotse ariko uyumvishe neza wumva ko ari kubwira umukobwa ko ari mwiza ndetse akamutaka mu buryo bwerekana urukundo amukunda ndetse akanamuha isezerano ry’uko yamaze kumuhitamo.

Muri iyi ndirimbo Kevin Kade yaririmbyemo umujyanama wa Bruce Melody, Coach Gael nk'umwe mu bamufashije kuyikora. Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Kevin Kade abajijwe kuri uyu mubano we na Briana nanone yirinze kugira byinshi awuvugaho ariko aca amarenga.

Amakuru inyaRwanda yakuye mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi ni iyi ndirimbo ari iyo yamukoreye mu gihe bari kumwe mu bihe byiza i Gisenyi ubwo uyu mukobwa aheruka mu Rwanda.

Hari umubano wihariye Kevin Kade afitanye na Briana

Kevi Kade umwe mu bahanzi bakomeye ndetse banafite ibikorwa bitandukanye yabwiye inyaRwanda.com ko ari gutegura Album irasohoka vuba yitwa "Sweet Melodies".

Kevin Kade yasohoye indirimbo Tina

Yagize ati: ’’Muri ino minsi ibikorwa ni byinshi kuko ubu tuvugana ndi gutegura kuri Album yanjye nshya irasohoka vuba, rero abakunzi banjye n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bitegure ibikorwa byinshi bya Kade.’’

Indirimbo Tina imaze kurebwa n’ibihumbi birenga 86, ikaba ari indirimbo ibyinitse buri muntu wese yabyina. Ni imwe mu ndirimbo zifite n’amashusho meza dore ko yakozwe na Santana na Bob Pro mu buryo bw'amajwi naho amashusho yayo akaba yarafashwe na Bagenzi Bernard.

Briana yari umukunzi wa Harmonize

Kevin Kade agiye gushyira hanze Album

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO TINA YA KEVIN KADE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND