RFL
Kigali

T Bless Nanone yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise "Rocket" yiganjemo amagambo yo gushotorana-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/08/2022 9:23
0


Umwe mu basore bakomeje kugaragaza urukundo bafitiye umuziki NyaRwanda T Bless Nanone, yashyize hanze indirimbo yise Rocket yiganjemo amagambo yo gushotorana hagati y’umusore n’inkumi.



T Bless avuga kuri iyi ndirimbo yatangarije InyaRwanda.com ko yayikoze mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi b’umuziki Nyarwanda, yemeza ko iyi ndirimbo yayanditse nyuma yo kubona ko hari abakobwa bamwe na bamwe bishobora ku basore bigatuma abasore babura amahitamo, abagira inama yo kujya barangwa no kwitonda.

Ati “Ubusanzwe, indirimbo yose iba ibumbatiye ubutumwa, burya nta ndirimbo umuhanzi zajya gusohorango nuyumva wumve nta butumwa burimo kuko indirimbo igizwe n’amagambo gusa. Indirimbo ni amagambo ari na bwo butumwa. Njye natekereje gukora iyi ndirimbo nyita Rocket bitewe n’ibyo mvugamo.

Ndasaba abakobwa rero kutajya bashotora abasore. Hari inama nashakaga gutanga, nsaba abakobwa kujya bihangana. Hari benshi byabayeho ugasanga umukobwa aratwite kandi ariwe washyiriye umusore”.

T Bless Nanone ni umuhanzi umaze kumvikana mu ndrimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Ikibazo, bombo’ n’izindi. Avuga ko atazigera ahagarika umuziki we ataragera ku rwego yifuza kugeraho ndetse ataragera kugeza umuziki Nyarwanda aho yifuza ko ugera.

REBA HANO INDIRIMBO 'ROCKET' YA T BLESS NANONE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND