Iteka hari ibyo umugore yifuza ariko ntabwo abisaba kuko aba azi ko umugabo we abimugomba. Muri iyi nkuru turabwira abagabo ibintu 3 by’ibanga kubagore baba bifuza gukorerwa.
1.Kubaha
amakuru
Ntabwo abagore bose bakunda gusoma. Birazwi ko abagabo ari bo batanga amakuru ku bagore babo, bakababwira aho intambara ziri kuba, ibihugu bikize ku isi, ndetse n’amakuru y’ahantu runaka. Niyo umugore wawe yaba afite aho ahurira n’amakuru, byanga bikunze ni wowe ayakeneyeho. Abagore biyumva neza iyo bari kubaza abagabo babo amakuru, mbese utuntu n’utundi.
2.Gukemura
utubazo tumwe na tumwe tw’ibanze mu rugo
Umugore aba akeneye kubona umugabo ari gukemura utubazo
tumwe na tumwe mu rugo, ku buryo ashobora no kugira n’utwo yangiza kugira ngo umugabo
adukemure. Aha niho uzasanga umugabo mu rugo ari umukozi w’amashanyarazi, ari
gukora amazi, ntabwo itara rizapfa cyangwa utundi tuntu duto ngo wirukire
gushaka undi muntu umugore wawe ari aho hafi.
Ntabwo intebe izangirika ngo ujye gushaka uwo kuyitera
kuko umugore wawe ntabwo azishima. Niba utari ubizi, ahari aya niyo mahirwe
yawe. Mu rugo hamwe n’umugore wawe, icyubahiro cyawe uzagihishe ubundi wicare
ukore.
3.Gufatanya
gutegura ibya saa sita no kubisangira
Ni byo rwose, niba uwo mwashakanye ari guteka, nawe
icara utegure amasahane muriraho. Ntuzicare ngo utimaze, mufashe muri byose kuko
ni byo ashaka. Ibi nubikora, hakagira undi uza ashaka gufata umwanya wawe ni bwo
azavuga ngo "oya mfite umugabo".
Inkomoko: Menshealth
TANGA IGITECYEREZO