Kigali

Kizz Daniel yasabye imbabazi abanya Tanzania anabemerera igitaramo cy’ubuntu kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/08/2022 12:29
0


Umuhanzi utegerejwe i Kigali Kizz Daniel uherutse gutabwa muri yombi kubera kutuzuza ibyari mu masezerano bigatera impagarara ahagombaga kubera igitaramo atagaragayemo, yasabye imbabazi abakunzi be bo muri Tanzania anica ikiru.



Kuwa 07 Kanama nibwo Kizz Daniel byari biteganijwe ko ataramira abanya Tanzania mu gitaramo cyari kihagazeho, kuko harimo n’itike ya miliyoni 5Frw.

Gusa byaje kurangira atabashije gutaramira abari bishyuye ku bwinshi, ngo bajye gutaramirwa n’uyu muhanzi ugezeweho mu ndirimbo zirimo Buga yakoranye na Tekno.

Icyakurikiyeho ni uko uyu muhanzi yatawe muri yombi amara amasaha agera ku 8 atanga ibisobanuro, birangira abifashijwemo na Harmonize nk’uko byagaragaye arekuwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyanyuraga kuri Instagram ya Str9upvibes, yagize ati:”Kuri uyu wa Gatanu nzakora igitaramo cy’ubuntu, kuko mfite gusaba imbabazi abafana banjye.”

Uyu muhanzi akomeje kuzenguruka mu bihugu bitandukanye. Uretse kuba havuka utubazo ibitaramo bye bikomeje kugira abafana benshi.

Mu mpera z’iki cyumweru akaba ategerejwe mu iserukiramuco rya MTN/ATHF, rizatangirana n’itariki ya 12 Kanama rikazarangirana n’iya 13 Kanama 2022 mu Rwanda.

Kizz Daniel agiye gutaramira muri Tanzania mbere gato y’uko aza mu Rwanda

Ubwo aheruka muri Uganda yabyinishije inkumi zitandukanye bigeze kuri Alaine Alya biba ibindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND