RFL
Kigali

INFINIX Rwanda na KTRN basinye amasezerano y'ubufatanye yorohereza abashaka gukoresha 4G

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:9/08/2022 18:07
0


Sosiyete ya INFINIX Rwanda icuruza Telephone yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete ya KTRN Rwanda ikwirakwiza 4G LTE, mu rwego rwo kuzamura umubare wa telefone zikoresha ya 4G LTE ku isoko ry’u Rwanda.



Intego y'ubu bufatanye bwo kongera telefone zigezweho ni ukurushaho gushyigikira gahunda ya “Connect Rwanda” igamije kugeza Murandasi kuri bose no korohereza abakiri bato gutunga telefone nziza zikoresha Internet yihuse badasabwe amafaranya y'umurengera.

Ubufatanye bwashyizweho umukono n’ibi bigo byombi buzatuma INFINIX na KTRN bashyiraho igabanyirizwa ry'ibiciro ku bazagura telefone zikoresha na 4G kandi ikureho ubusumbane buri hagati y’ibiciro bya terefone igendanwa ikoresha 3G na 4G ku buryo izi telefone za Infinix zigiye kujya zigurishwa ku giciro kimwe. 

Kuva amasezerano asinywe, umuntu wese uzagura terefone ya Infinix ikoresha 4G azahabwa ipaki ya interineti ingana na 10GB ku buntu ku bufatanye na Mango4G.

Daeheak AN, Umuyobozi Mukuru muri KTRN yagize ati ''Nyuma yo gusuzuma uburyo telefone zitandukanye zikoresha 4G zigurishwa ku isoko, twumvise duhangayikishijwe cyane n'ibiciro kandi kubera iyo mpamvu, twafashe icyemezo cyo gufatanya na Infinix Mobility Rwanda kugira ngo tugabanye igiciro cyazo, bityo buri wese abashe kuyitunga.''

Rick Zhang uyobora INFINIX Rwanda yagize ati ''Muri infinix twizera ko buri wese akwiye kungukirwa n'ubuzima bugezweho, bityo rero twishimiye uyu mushinga kuko ujyanye na gahunda Guverinoma y'u Rwanda ishyize imbere yo kwihutisha ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.''

Ku ya 1 Kanama 2022, nibwo impande zombi zashyize umukono kuri aya masezerano y’ubufatanye azamara amezi atatu, aho ibigo byombi byizeye ko abanyarwanda bazabyaza umusaruro aya mahirwe meza yo kugura telefoni ya INFINIX ifite ubushobozi bwa 4G ku giciro gito.

INFINIX yiyemeza ko izakomeza kugeza ku banyarwanda amaterefone meza yo mu rwego rwo hejuru kandi igire uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.



Rick Zhang uyobora INFINIX Rwanda na Daeheak An uyobora KTRN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND