RFL
Kigali

Ifungwa n'ifungurwa ry’umugore uzwi nka Mama Masemi w’imyaka 69 ryateje sakwe sakwe muri DRC

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/08/2022 14:25
0


Azwi nka Maman Marie Masemi, amashusho arimo yakwijwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga avuga amagambo akomeye anenga ubutegesi mbere y’uko afatwa agafungwa kuwa gatanu aregwa gusebanya, nk’uko polisi muri DR Congo yabitangaje.



Muri weekend ishize, Polisi i Kinshasa yabwiye abanyamakuru ko Masemi w’imyaka 69 yatawe muri yombi aregwa gusebya umugore w’umukuru w’igihugu.Abanyecongo benshi, n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bagaragaje uburakari ku gufunga uwo mugore bavuga ko adakwiye kuzizwa ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Umunyapolitiki Martin Fayulu, yanditse kuri Twitter ati “Kwinjira ku ngufu mu cyumba cy’umubyeyi w’imyaka 69 saa kumi z’igitondo ukamutwara, ni igikorwa cy’ubugwari, kitumvikana ku butegetsi bwa RDC…”

Abandi bo bavuze ko umuntu wese, hatitawe ku myaka, agomba kubazwa n’itegeko ibyaha birimo no gusebanya. Maman Marie Masemi azwi kubera amashusho yagiye agaragaramo ku mbuga nkoranyambaga, anenga mu magambo akarishye ubutegetsi, na Perezida Félix Tshisekedi ubwe.Amashusho bikekwa ko yatumye afungwa ni ayo yumvikana yibasira kandi yihaniza cyane Denise Nyakeru, umugore wa Perezida Tshisekedi, ku bintu bitandukanye birimo n’inkomoko ye.

Maman Marie yarekuwe kuwa mbere ahita ajyanwa ku biro by’umugore w’umukuru w’igihugu, nk’uko polisi yabitangaje.Amashusho yatangajwe na bamwe mu banyamakuru muri DR Congo yerekana Denise Nyakeru yakiriye Maman Marie, abo mu muryango we n’umukuru wa polisi ya Kinshasa.

Muri uku kubonana, Nyakeru yumvikana agira ati: “Kunenga politiki y’igihugu n’ubutegetsi ni ibisanzwe, ni uburenganzira bwawe. Ariko gutukana ni bibi.”

General Sylvano Kasongo ukuriye polisi ya Kinshasa yumvikana avuga ko dosiye y’uyu mugore ireba gutuka Denise Nyakeru yarimo ikorwaho afunze. Ati: “Première dame yabonye ibiri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, asaba ko tumuzana hano akamugira inama, ni yo mpamvu turi hano.”

Muri ayo mashusho, Mama Marie yumvikana asaba imbabazi ‘Première dame’ avuga ko ibyo yavuze atazabisubira. Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bashimye igikorwa cya Denise Nyakeru wafunguje akanababarira uwo mugore.Abandi bamunenze ko ari we wafungishije Maman Marie Masemi akaba anamuhatiye gusaba imbabazi imbere ya za camera.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri DR Congo zinenga ubutegetsi kuniga ubwisanzure, mu gihe leta ya Kinshasa yagiye ihakana ibyo birego ivuga ko nta shingiro bifite.


Inkomoko: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND