Inzu ndangamurage yo mu murwa mukuru wu Bwongereza, London, yatangaje ko yemeye gusubiza muri Nigeria ibihangano byasahuwe mu kinyejana cya 19, bivuye mu Bwami bwa Benin.
Inzu ndangamurage ya Horniman yavuze ko ibihangano 72 yari itunze bizashyikirizwa Guverinoma ya Nigeria, muribyo harimo ibyapa 12 by'umuringa bizwi kw'izina rya 'Benin Bronzes', isake y'umuringa n'urufunguzo rw'ingoro yu mwami. Ibi bije nyuma y'icyifuzo cyo kubigarura cyari cyatanzwe na komisiyo y'igihugu cya Nigeria, ishinzwe ingoro ndangamurage (NCMM) muri Mutarama.
Icyapa cya Benin cy'umuyobozi mukuru Uwangue n'abacuruzi bo muri Portugali kiri mu bizasubizwa muri Nigeria
Benin Bronzes ngo zaba zidafite umutekano uhagije mu Bwongereza nk'uko zaba ziwufite ziri muri Nigeria
Iyi nzu ndangamurage yo mu Burasirazuba bwa London, ivuga ko yagishije inama abaturage, abashyitsi, abanyeshuri bo mu mashuri yose, inzobere mu murage n'abahanzi bakorera muri Nigeriya no mu Bwongereza, basobanuye bati " Ibitekerezo byabo byose ku hazaza ha Benin byarasuzumwe", yongeraho ko kubasubiza ibyo bihangano ari " Umuco kandi bikwiriye".
Horniman yari yagizwe inzu ndangamurage y'umwaka muri 2022
Mu myaka yashize habayeho igitutu cya politike kuri guverinoma y'Uburayi n' inzu ndangamurage, kugirango basubize ibihangano byasahuwe birimo ibishushanyo by'inzovu, ibishushanyo by'ibyuma bizwi kwizina rya ' Benin bronzes' n'umutwe wa Ife wo muri Nigeria.
Eve Salomon umuyobozi w'iyi nzu ndangamurage yagize ati " Ibimenyetso birasobanura neza ko ibi bihangano byatwaye ku ngufu, kandi inama zo hanze zashyigikiye igitekerezo cyacu, ko ari umuco kandi bikwiriye ko bisubizwa muri Nigeriya", akomeza avuga ko Horniman yishimiye kuba ishobora gutera iyi ntambwe kandi biteguye gukorana na NCMM.
Bimwe mu bihangano mu byari byaregeranyijwe n'inzu ya Horniman, byasubijwe muri Nijeria mu mezi ashize bivanywe mu nzu ndangamurage ziri mu Burengerazuba, mu kwezi gushize Kaminuza ya Aberdeen yasubije igishusho cy'umutwe w'umwami wa Oba.
Igishushanyo cy'umutwe w'umwami wa Oba cyasubijwe muri Nigeriya na Kaminuza ya Aberdeen yo mu Bwongereza
Ubutegetsi bw'u Budage nabwo bwasubije ibihangano birenga 1,100 mu gihugu cy'uburengerazuba bwa Afurika. NCMM ivuga ko bimwe mu bishushanyo by'agaciro bizabikwa mu nzu ndangamurage ya Benin imaze kwagurwa, ibindi bikajyanwa mu nzu ndangamurage iri mu murwa mukuru Lagos, bivugwako iyi nzu ndangamurage yo mu bwongereza ifite icyegeranyo kinini ku isi cya Benin bronzes.
Source: BBC
TANGA IGITECYEREZO