RFL
Kigali

Igisasu gipima ibiro 450 cyo mu ntambara ya II y’isi cyabonetse mu mugezi mu Butaliyani

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/08/2022 9:32
0


Igisasu kitaturitse cyo mu ntambara ya kabiri y’isi cyabonetse mu ruzi rwo mu Butaliyani nyuma y’uko rukamye kubera amapfa akabije.



Iyi bombe ipima ibiro 450 yabonywe n’abarobyi ahegereye inkombe z’uru ruzi rurimo gukama rwitwa Po. Ibice binini by’uyu mugezi wa 650km byarakamye muri aya mapfa akomeye yugarije u Butaliyani kuva mu myaka 70 ishize. Colonel Marco Nasi wo mu ngabo z'u Butaliyani yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati “Iyo bombe yabonywe n’abarobyi ku nkombe z’umugezi wa Po.”

Iki gisasu cyari kitaraturika, abasirikare bavuze ko cyari kirimo ibiro 240 by’ubumara buturika, kikaba cyarabonywe mu gace ka Lombardie mu kwezi gushize.

Abantu bagera ku 3,000 batuye hafi aho byabaye ngombwa ko bahakurwa kugira ngo abategura ibisasu bakihavane ndetse bagituritse neza kuri iki cyumweru.Francesco Apori, ukuriye ako gace, yagize ati “Mbere, bamwe mu bahaturiye bari bavuze ko ntaho bajya, ariko mu minsi ishize twabashije kubyumvisha buri wese”. Ikirere cy’aka gace nacyo cyarafunzwe by’igihe gito, ndetse n’inzira zo mu mazi, kugira ngo bagituritse.

Po, nirwo ruzi rurerure mu Butaliyani, ruva mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’imisozi ya Alpes rukagera ku nyanja ya Adriatic.

Ku mashusho ngarukamwaka y’icyogajuru, ay’uyu mwaka yerekana imikoki yumagaye mu ngobyi y’uru ruzi kubera amapfa akabije yateye Ubutaliyani.Mu kwezi gushize, abategetsi b’iki gihugu batangaje ibihe bidasanzwe mu duce dukikije uruzi Po, rusanzwe rwifashishwa mu kuhira 1/3 cy’umusaruro w’ubuhinzi bw’Ubutaliyani.

Abahinzi bo mu kibaya cy’uru ruzi bavuze ko kuva mu mezi ashize rurimo gutembamo amazi y’icyunyunyu nk’ay’inyanja, arimo kwangiza ibihingwa nk’uko tubikesha Ikinyamakuru BBC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND