Umuhanzi Kenny Sol yasohoye ibaruwa ifunguye avugamo birambuye impamvu ataririmbye mu gitaramo 'Rwanda Rebirth Celebration Concert' yari guhuriramo na Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyabereye muri BK Arena.
Yasohoye iyi baruwa mu ijoro ryo kuri
iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, nyuma y'ibyiriwe bivugwa ku mbuga nkoranyambaga
ko yimwe inzoga ya 'Hennesy' kandi byari mu masezerano, bituma ataririmba.
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga
ko Kenny Sol yemeranyije n'abateguye iki gitaramo Miliyoni 2 Frw kugira ngo
aririmbe. Cyo kimwe n'abandi basezeranyijwe ko amafaranga bazayahabwa ku munsi
w'igitaramo.
Uyu muhanzi yageze kuri BK Arena
asaba ko amafaranga ayahabwa, bamubwira ko bagiye kumuha sheki azabikuza mu
gihe cy'iminsi 10 ategereza ko bayimuha araheba. Bamubwiraga ko ugomba gusinya
kuri sheki adahari.
Mu bandi bahanzi baririmbye muri iki
gitaramo, harimo uwahawe ibihumbi 230 Frw, undi ahabwa ibihumbi 300 Frw, ubundi
babona kuririmba. Kontaro yabo ivuga ko buri umwe agomba kwishyurwa Miliyoni 1
Frw.
Mu itangazo yageneye itangazamakuru,
Kenny Sol yavuze ko yanditse iyi baruwa umutima we uremerewe nk'umuhanzi wiriye
akimara kugira ngo abe ageze aho ari uyu munsi.
Avuga ko yifashishije imbuga
nkoranyambaga ze kugira ngo agaruke kuri bimwe bisubiza inyuma umuziki w'u
Rwanda.
Yatangiye avuga ko ibikorwa
by'ubunyamwuga bucye biri mu myidagaduro, ari kimwe mu bituma uru rwego
rudatera imbere. We avuga ko ari virus.
Uyu muhanzi yavuze ko mu Rwanda ari
'ho honyine utegura igitaramo yumva ko ari hejuru y'umuhanzi'. Avuga ko biteye
isoni kubona utegura igitaramo agutumira kuririmba 'nk'aho ari impuhwe
akugiriye'.
Ati "Muribeshya. Ntabwo
mubidukorera ku bw'impuhwe. Ku rundi ruhande mukeneye abahanzi muri business
zanyu."
Kenny avuga ko abahanzi barara ijoro
n'amanywa bakora indirimbo, rimwe na rimwe bakabura ayo gukora amashusho yazo n'amafaranga
yo kuzimenyekanisha.
Avuga ko hari abirengagiza ibi
bagakoresha abahanzi mu nyungu zabo no kuzuza imifuko yabo.
Ati "Ntabwo mbavuga amazina
ariko muriyizi." Yatanze urugero avuga ko tariki 25 Kamena 2021 yaririmbye
mu gitaramo cyateguwe na Intore Entertainment 'kuva icyo gihe sindishyurwa
amafaranga yose'. Ati "Ubu bibaye amezi abiri."
Yabajije abashinzwe
gahunda ya Visit Rwanda mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) niba bazi ibi. Hari amakuru avuga ko abahanzi baririmbye muri Chop Life nta n'umwe urishyurwa.
Uyu muhanzi yibajije kandi niba
abategura ibitaramo n'abafatanyabikorwa bazi neza ibijyanye no kwita ku muhanzi
mu gitaramo.
Yavuze ko atayobewe ko kuvuga ukuri
bimuzanira abanzi (umwanzi) ariko hari byinshi biramira mu gihe kizaza. Yavuze
ko intego ye ari ugukorera umuziki abakunzi be atari ugushimisha 'abantu
batubaha akazi nkora'.
Kenny avuga ko ibi atari isomo
yisangije kuko n'abandi bahanzi bagenzi be bibabaho. Avuga ko igihe ari iki
cy'uko bashyira hamwe mu gutuma abategura ibitaramo bumva neza agaciro kabo
harimo no gushyiraho imirongo ngenderwaho.
Avuga ko umuhanzi adakwiye gukoresha
ijwi rye gusa aririmba ahubwo no guhindura sosiyete. Ati "Twese dukwiye
kumva ko turi abanegihugu."
Uyu muhanzi yavuze ko mu ijoro ryo
kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022 yari muri BK Arena yiteguye
kuririmbira abakunzi be.
Avuga ko nta muntu ukwiye kumubeshyera
ko atigeze agaragara muri iki gitaramo 'kuko mu bihe bitandukanye abahanzi
bafashwe nk'abatagira ikinyabupfura' kenshi batitabira ibitaramo ku gihe
cyagenwe.
We avuga ko rimwe na rimwe abategura
ibitaramo ari bo bateze ibibazo. Yavuze ko yatengushywe n'uburyo umunyamakuru
wa B&B FM, David Bayingana yitwaye imbere ye ubwo yamusabaga kujya ku
rubyiniro akamubwira ati "Turirimbe cyangwa tubireke."
Avuga ko Bayingana yagerageje kubwira
umujyanama we [wa Kenny Sol] ngo amwinginge ajye ku rubyiniro ingwate ibe
telephone ye [Ya Bayingana] azayimusubize nibamara kumwishyura.
Kenny uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Say my
name’ avuga ko ibi byose byabaye ubwo bagerageza kubwira abateguye iki gitaramo
kubahiriza ibyari mu masezerano.
Yavuze ko ijoro ryashize ryamuhaye
ishusho ngari y'uko abategura ibitaramo bagamije kunyuzuza imitsi y'abahanzi.
Mu ibaruwa yahaye Hashtag yise #turambiweagasuzuguro, yavuzemo ko yayanditse kugira ngo The Ben nk'umuhanzi arebereraho amenye ukuri kw'ibyabaye. Abwira abafana be kutizera ibyo babona byose cyangwa basoma."
Kenny Sol yatangaje ko ataririmbye mu gitaramo The Ben yatumiwemo kubera ko ibyari mu masezerano bitubahirijwe
Kenny Sol yavuze ko amezi abaye abiri amafaranga yakoreye mu gitaramo ‘Chop Life’ cyateguwe na Intore Entertainment na emPawa Africa ya Mr Eazi atarayahabwa
Kenny yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abahanzi bavuge ijwi rimwe, bamagane abategura ibi bitaramo banyunyuza imitsi yabo bakabatumira bababifata nk’impuhwe
Kenny Sol yavuze azi neza ko kuba avuze ibi bimuzanira abanzi, ariko bizaramira ejo hazaza
Uyu muhanzi yasoje itangazo rye avuga
ko abahazi barambiwe gusuzugurwa n’abategura ibitaramo
TANGA IGITECYEREZO